Burera : abatuye Ikirwa cya Kirwabatutsi barasaba gufungurirwa insengero

Mu Rwanda, abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi batuye mu kirwa kizwi nka “Kirwabatutsi” kiri mu kiyaga cya Burera mu majyaruguru y’u Rwanda, baravuga ko kuva bafungirwa urusengero byarushijeho kubaheza mu bwigunge. Uretse amato bakoresha bava cyangwa basubira ku kirwa nta bundi buryo bwo gutwara ibintu n’abantu bugaragara kuri ikirwa. Ibikorwa remezo nabyo ni nka ntabyo ….

Read More

Dore ibyo wamenya kuri gahunda yo gukingira Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga inkingo z’indwara ya Mpox (Monkeypox/Ubushita bw’inkende) ahatangiriwe ku bantu 10 000 bo mu byiciro byibasirwa cyane, nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga no mu mahoteli. Ibi kandi byanahamijwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, aho ngo iki kigorwa kiri mu rwego rwo gukomeza…

Read More

 Musanze :Yaguwe gitumo nyuma yo kwiba umukoresha we akayabo k’amadolari

Mu Karere ka Musanze Polisi y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ucyekwaho kwiba shebuja amadolari y’Amerika (US$) 17, 200 n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 mu Karere ka Gasabo. Hamwe n’amafaranga yose yafatanywe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri…

Read More

Nigeria : Leta 11 z’iki gihugu zishobora kwibasirwa n’imyuzure ikarishye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’ubutaka muri Nijeriya kiratangaza ko leta 11 zo muri icyo gihugu zishobora kwibasirwa n’imyuzure. Nijeriya yari isanzwe ihanganye n’imyuzure mu burasirazuba bushyira amajyaruguru mu ntara ya Borno, aho urundi rugomero ruheruka gusenywa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi. Iyi myuzure kandi yageze no muri Kameruni, Cadi, Mali, Nijeri n’ibindi bice by’akarere…

Read More

Muhanga: Umugabo yatewe icyuma n’undi nyuma yo kumusanga mu kabari yareberagamo umupira

umugabo yasanze mugenzi we mu kabari aho we n’abandi bareberaga umupira, amutukiramo, ndetse anamutera icyuma bamaze kugasohokamo, ahita acika. Abari aho byabereye bavuze icyo bakeka ko kibyihishe inyuma , ibi byabereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga . Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko aba bagabo bashobora kuba bapfuye amafaranga ibihumbi…

Read More

RIB iragira inama abakoresha amakarita ya banki (visa cards) mu kwishyura

Nyuma yo kwakira ibirego byinshi by’abantu bakoresha amakarita ya banki akoreshwa mu kwishyura (visa cards) bagaragaza ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abaturarwanda kwirinda ubujura bw’imibare igaragara kuri aya makarita kuko hari abayiba bakagura ibintu kuri murandasi ba nyir’amakarita batabizi. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hari…

Read More

Polisi irasaba abatwara moto kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (TRS), yasabye abatwara moto kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa arimo, gutwara abagenzi barenze umwe, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto no guhindura cyangwa guhisha nimero iranga ikinyabiziga (plaque). Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aya…

Read More

Nyanza : abaturage barataka kwamburwa uburenganzira bwabo ku mazu bubakiwe

Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ahatujwe Abaturage barimo abatishoboye n’abirukanywe muri Tanzania batujwe batangaza ko inzu zabo zangiritse ariko bakaba barabuze uburyo bwo kuzisana kuko batswe ibyangombwa byazo nyamara bari babihawe ariko bidateye kabiri bakabyamburwa. Abatangaza ibi ni Aba baturage batujwe mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa…

Read More