Umuhora wa Ruguru wakomeje gahunda yo gushimangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Umuryango uhuza ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ushinzwe ubwikorezi (NCTTCA) watangije gahunda y’icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, hagamijwe guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari n’abanyamaguru. Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa abakoresha umuhanda kuwukoresha mu buryo butekanye, kwita ku binyabiziga byabo…