RIB yataye muri yombi umukozi wa WASAC ikurikiranyeho kwakira indoke

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwemeje ko rwataye muri yombi umukozi wa WASAC Group ushinzwe ibikorwa byo gusana umuyoboro w’amazi wa Ruhanga uherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa. Uyu mukozi, utaratangarizwa amazina , bishimangirwa ko yafashwe ku bufatanye bwa RIB, Polisi y’u Rwanda n’abaturage bo muri ako gace bagejejeho…

Read More

Fatakumavuta yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu

 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw umusangiza w’amashusho (vlogger) Jean-Bosco Sengabo, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Fatakumavuta, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guharabika, gukwirakwiza ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu byaha bitanu yari akurikiranyweho, urukiko rwamuhanaguyeho bibiri: ivangura n’icyaha cyo gusuzugura abantu mu…

Read More

Denis Kazungu yasabye kugabanyirizwa igihano cyo gufungwa burundu yahawe !

Denis Kazungu, wahamijwe icyaha cyo kwica abantu 13  mu mwaka ushize, yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa 12 Kamena 2025, asaba kugabanyirizwa igihano cy’igifungo cya burundu yahawe n’inkiko. Kazungu, wafashwe muri Nzeri 2023 nyuma y’amakimbirane n’uwo yakodeshaga inzu i Busanza mu Karere ka Kicukiro, yafashwe ubwo inzego z’umutekano zasangaga imirambo myinshi ishyinguwe inyuma y’inzu ye….

Read More

Kayonza : Polisi y’u Rwanda yerekanye abagize agatsiko kacucuraga abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yerekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, abagabo batanu bakekwaho kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi bamaze igihe bateza umutekano muke mu turere twa Kayonza na Gatsibo binyuze mu bikorwa by’ubujura n’ibikorwa by’urugomo biteguwe. Iri tsinda rigizwe n’abasore batandatu barimo abavandimwe babiri bavukana, mukuru  wabo,…

Read More

Abapolisi bakubutse mu butumwa bw’amahoro bashimwe ubwitange bagaragaje

Kigali – Abapolisi b’u Rwanda 160 bo mu itsinda RWAFPU2-10 berekeje mu gihugu cya Santrafurika aho bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), basimbuye itsinda RWAFPU2-9 ryarangije inshingano zaryo nyuma y’umwaka wuzuye bari mu gace ka Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Aba bapolisi bashya bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali…

Read More

Kigali : Hasezerewe abapolisi 150 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yasezeye mu cyubahiro, abapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Ubwo yabasezereraga ku mugaragaro,  mu muhango wabereye ku Kacyiru, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abasezerewe mu kazi, ku…

Read More

Abofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri mu Misiri

Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri mu gihugu cya Misiri  rugamije kubafasha guhuza amasomo biga n’ibikorerwa mu kazi, aho basura hatandukanye.. Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bakomoka mu bihugu 9 bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 13, amara umwaka atangirwa mu…

Read More

Santrafurika : Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA yo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi. Mu bambitswe imidari harimo abo mu matsinda abiri; RWAFPU-1 na RWAPSU, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140, n’abapolisi b’u Rwanda 33 badakorera mu matsinda (IPOs). Ni…

Read More