#KWIBUKA 31 : Tariki ya 7 Mata 1994 ibikorwa byo kwica abatutsi byakwiriye hirya no hino mu gihugu
Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga ryo gutsemba Abatutsi muri Kigali . Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe…