Ibiciro ku masoko y’u Rwanda byongeye kuzamuka

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, National Institute of Statistics of Rwanda(NISR), cyagaraje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda bikomeje kuzamuka Kandi mu bintu bitandukanye birimo ibyo kurya , ibinyobwa bidasembuye, iby’ingufu nka gazi , amaresitora ndetse n’iby’ingendo. Ibi bikubiye muri raporo y’iki kigo igaragaza ihindagurika ry’ibiciro ku masoko y’u Rwanda, ndetse n’itakaza gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda…

Read More

#KWIBUKA31 :  Abatutsi bamariwe ku icumu muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro  [ ubuhamya ]

Kuva kuwa 07/04/1994 kugeza kuwa 10/04/1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri  Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze  ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.  Bishwe n’ Interahamwe  zoherejwe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa Muvumba,…

Read More

Urutonde rw’abapadiri babaye abaperezida b’ibihugu nubwo babibuzwa na Kiliziya

Abasaseridoti n’abihaye Imana muri rusange babuzwa na Kiliziya Gatolika kwivanga mu bikorwa bya politiki kuko bihabanye n’amategeko ndetse n’amabwiriza igenderaho nk’uko bigaragara mu ngingo ya 285 , 1285 mu bika bitandukanye by’igitabo cy’amategeko ya Kiliziya. Muri iyi nkuru reka turebere hamwe abapadiri babaye abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi! 1.Fulbert Youlou, Uyu yabaye perezida wa mbere…

Read More

Kiliziya irasaba Abasaseridoti n’Abihayimana kwirinda kwivanga muri Politiki

Mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje ibibazo bya politiki kiliziya Gatolika mu Rwanda irasaba Abasaseritodi n’Abihayimana muri rusange kwirinda kwivanga mu migambi ya Politiki iyari yo yose kuko biri mu byo kiliziya iziririza Kandi bikaba bitari mu nshingano zayo . Ibi byatangajwe binyuze mu ibaruwa y’Abepisikopi yanditswe ku itariki ya 14 Werurwe 2025,…

Read More

# KWIBUKA 31:Tariki ya 10 Mata 1994 ,Ubwicanyi bwarakomeje muri Rushashi, Ngororero, muri Kiliziya ya Gahanga n’ahandi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na minisitiri w’intebe Jean Kambanda Kuvana abantu mu Rwanda…

Read More

#KWIBUKA31: Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) na Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, bafatanyije n’abandi banyarwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’isi yose, kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa byo kwibuka byabereye…

Read More

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yizera ko Uburusiya buzahagarika gutera Ukraine

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashishikarije abayobozi bagenzi be bo ku isi gukomeza guharanira ko imirwano ihagarara hagati y’Uburusiya na Ukraine . Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yabwiye inama isanzwe y’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi ko “bitinde bitebuke” Uburusiya bugomba kuza mu biganiro mu bijyanye no guhagarika imirwano mu ntambara imaze imyaka itatu muri Ukraine . Ibi yabigejeje…

Read More

DRC : Abantu 22 bapfiriye mu mwuzure ukomeye watewe n’imvura

Nibura abantu 22 bishwe nyuma yuko imvura nyinshi yateje umwuzure ukomeye mu murwa mukuru Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, usenya amazu ndetse n’imihanda irengerwa. Ku cyumweru, nibwo Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu, Patricien Gongo yatanze uyu mubare w’abapfuye ariko ashimangira ko ari “by’agateganyo” kuko ibarurwa ry’abahitanwe nawo rigikomeje kugeza ubu.  Gongo kandi yanongeyeho…

Read More