senegal : byibuze abantu 17 basanze bapfuye nyuma yuko ubwato barimo burohamye

Ingabo zirwanira mu mazi za Senegale, kuri uyu wa kabiri, zabonye indi mibiri 17 y’abantu bari mu bwato bwari butwaye abimukira bwarohamye ku nkombe, bituma umubare w’abapfuye ugera kuri 26. Imyaka y’amakimbirane mu karere ka Sahel, ubushomeri n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku baturage b’abahinzi, ni zimwe mu mpamvu zituma abantu bagerageza kwambuka inyanja. Ubwato buto bw’abarobyi…

Read More

Nigeria : leta yabujije abaturage gukomeza gukoresha icyiswe ‘amazi y’umugisha’

Ikigo cya Nigeria gishinzwe kwemeza imiti (NAFDAC) cyaburiye abantu kutagura ibicuruzwa by’”igitangaza” bikorwa n’itorero rya gikristu ry’umuvugabutumwa ubwiriza no kuri televiziyo, Jeremiah Fufeyin. Itangazo ry’ikigo NAFDAC ryanavuze ko itorero Christ Mercyland Deliverance Ministry ry’umuvugabutumwa Fufeyin ririmo kugurisha ibyo bicuruzwa nubwo nta ruhushya ryabiherewe n’icyo kigo.cyavuze ko ibyo bicuruzwa – bifite amazina arimo nk’”amazi y’igitangaza” n’”amazi…

Read More

RIB yerekanye Agatsiko ka abajura kiba amafaranga y’abaturage kuri Telefoni

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 /Nzeri /2024 ,Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rwerekanye abasore bagera kuri 45 ,RIB ivuga ko ari agatsiko k’abajura bibaga abaturage biciye kuri mobile money. Ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’igihugu herekanywe agatsiko k’abajura 45 biyita “Abameni”, bibaga bakoresheje ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money. Umuvugizi…

Read More

Nigeria : Abagera kuri 48 bapfiriye mu mpanuka y’iturika ry’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli

Ikigo gishinzwe ubutabazi cyatangaje ko ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi kamyo muri Nijeriya, itera iturika ryahitanye nibura abantu 48. Ku cyumweru, Abdullahi Baba-Arab, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta gishinzwe imicungire y’ibiza cya Nigeriya. Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara biri gukorwa aho impanuka yabereye.Baba-Arab yanavuze ku ikubitiro ko habonetse imirambo 30. Ariko mu…

Read More

Menya imikorere ya Isange One Stop Centre na serivisi itanga [EXPLAINER]

Isange One Stop Centre ni ikigo cyatangijwe ku gitekerezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame mu mwaka 2009 nyuma y’uko bigaragaye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byiyongeraga ndetse n’abarikorewe ntibabone ubutabazi bw’ibanze bwihuse n’ubutabera buboneye. Iki kigo cyatangiriye imirimo yacyo muri Polisi y’Igihugu kigamije guhuriza hamwe serivisi zose uwahohotewe akenera hatabayeho gusiragira ashaka ubufasha…

Read More

Nyamasheke: Impanuka y’ikamyo yo muri Congo yishe abarimo umushoferi wari uyitwaye

Mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka iri mu bwoko bw’ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ipfiramo umuntu umwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmauel Kayigi, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby’iyi mpanuka…

Read More

Uganda : Hashyizweho ingamba zihamye zo kwirinda ubushita bw’inkende

Igihugu cya Uganda cyashyizeho ibigo by’ihariye mu mavuriro yo ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’uturere byo kwakira no kuvura abantu banduye indwara y’ubushita bw’inkende. Ibi ni nyuma yuko Minisiteri y’ubuzima itangaje ko iyi ndwara imaze gukwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibi byakozwe cyane mu turere twegereye umupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,…

Read More