Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro
Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’ukwezi bugamije kurwanya gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku mugabane w’Afurika (AAM2024), bufite intego yo gucecekesha imbunda mu bihugu biwugize. Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, mu Karere ka Rwamagana, muri gahunda y’icyerekezo cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe cy’amahoro n’umutekano birambye ku mugabane by’umwihariko bishingiye ku…