Minisiteri y’Ubuzima yatanze ishusho ngari ku cyorezo cya Marburg mu gihugu

Minisiteri y’Ubuzima yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku ishusho rusange y’uko Icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda. Iki ni ikiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yagiranaga n’igitangazamakuru cy’igihugu ku cyorezo cya Marburg. Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kwambara agapfukamunwa bidahuye no kwirinda Icyorezo cya Marburg ahubwo uburyo bwo kucyirinda ari ukwirinda gukoranaho kuko cyandurira mu gukora…

Read More

Rulindo : umukwe yabuze ku munsi w’ubukwe abantu barakangarana

Mu Karere ka Rulindo,mu Murenge wa Kisaro haravugwa amakuru y’umusore wagombaga gusaba no gukwa umukobwa  wategerejwe n’umuryango w’umukobwa, baraheba, birangira ubukwe butabaye. Manirakiza Zacharie uvugwa ko ari we wagombaga gushaka n’uyu mukobwa, we yarahiye akirenga, akavuga ko atazi n’uwo mukobwa, ndetse ko ngo asanzwe anafite umugore. Ni mu gihe abazi ibyabo, bemeza ko bari basanzwe baziranye…

Read More

U Rwanda rwemerewe na OMS ubufasha mu guhashya icyorezo cya Marburg

Umuyobozi mukuru w‘Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS),Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko u Rwanda ruzahabwa ubufasha bushoka bwose bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Marburg cyarugaragayemo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo , Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya…

Read More

Gatsibo : umwana arakekwaho kwivugana nyina akamutaba mu nzu!

Mu ntara y’uburasirazuba ,umukobwa witwa Scovia arakekwaho kwica umubyeyi we umubyara witwa Nyirabagande Xavelina wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko. Bivugwa ko yaba yarakoze aya mabi kugira ngo atware imitungo irimo inzu yari atuyemo. Uyu umukobwa witwa Scovia atuye mu ntara y’iburasirazuba ,Mu Karere ka Gatsibo,mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha,mu Mudugudu wa Byimana…

Read More

Menya byinshi ku ndwara ya Marburg yabonetse mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 27 / nzeri /2024 Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi bake bagaragaza ibimenyetso by’indwara ya Marbug nubwo kugeza ubu iki kigo ntamakuru ahagije cyiyifiteho. Minisiteri y’ubuzima ibicishije mu itangazo yashyize ahagaragara mu kanya gashize yatangaje ko mu bitaro bitandukanye biherereye mu rw’imisozi igihumbi hamaze kuboneka…

Read More

 Polisi yangije ibikoresho by’ikoranabuhanga byafashwe bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bangije ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byafashwe bitujuje ubuziranenge. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Gashora mu kagari ka Ramiro, mu kigo cyagenewe gushyirwamo imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Enviroserve Rwanda), ku gicamunsi cyo…

Read More

Uwakoreye irondaruhu Vinicius Jr yakaniwe urumukwiye !

Umufana wa Mallorca wahohoteye abarimo rurangiranwa Vinicius Junior usanzwe ari umukinnyi w’icyamamare ukina muri Real Madrid ndetse n’uwahoze ari umukinnyi wa Villarreal, Samuel Chukwueze, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe maze anacibwa imyaka itatu atongera kugaragara kuri sitade. ikipe ya Real Madrid yagize ati: “Uyu yahamijwe ibyaha bibiri byibasiye ubusugire bw’imyitwarire ku kibuga birimo kugaragaza imico ifite…

Read More

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wo muri Seychelles

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi ya Seychelles; Commissioner Ted Barbe n’intumwa ayoboye. IGP Namuhoranye yavuze ko uru ruzinduko rushimangira intambwe ikomeye yatewe mu rugendo rw’ubufatanye rwatangiye muri Kamena umwaka ushize, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu iyubahirizwa ry’amategeko…

Read More

Umuhora wa Ruguru wakomeje gahunda yo gushimangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

 Umuryango uhuza ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ushinzwe ubwikorezi (NCTTCA) watangije gahunda y’icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, hagamijwe guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari n’abanyamaguru. Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa abakoresha umuhanda kuwukoresha mu buryo butekanye, kwita ku binyabiziga byabo…

Read More