Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yahawe ubwepiskopi

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yahawe ubwepisikopi bumugira umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba asimbuye Mgr Philippe Rukamba. Kuri uyu wa gatandatu ,Imbaga y’Abakirisitu Gatolika, baturutse hirya no hino muri Paruwasi 26 zigize Diyosezi ya Butare bitabiriye Misa yo gutanga Ubwepiskopi kuri Musenyeri Ntagungira Jean Bosco. Uyu muhango w’Itangwa ry’ubwepiskopi wabereye kuri Katederali ya Butare…

Read More

Bosinia : abantu 16 baburiye ubuzima mu mwuzure mwinshi wibasiye iki gihugu

Abantu benshi bapfiriye mu mwuzure muri Bosiniya na Herzegovina abandi baburirwa irengero kubera ko imvura nyinshi yaguye ndetse n’inkangu zikasenya amazu, imihanda n’ibiraro hirya no hino mu gihugu. Kuri uyu wa gatanu, komine ya Jablanica, iherereye ku birometero 70 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Sarajevo, yahuye n’ikibazo cy’imvura yaguye, yahagaritsee burundu ubuhahirane nyuma y’isenyuka n’umuhanda…

Read More

DRC : Hamenyekanye umubare w’abapfuye nyuma y ‘ubwato bwarohamye mu gihe bwerekezaga i Goma

Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo yavuze ko byibuze abantu 78 bapfuye nyuma y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku wa kane, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purisi, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko abantu 278 bari mu bwato mbere yuko burenga. Purisi yabwiye Reuters ati: “Bizatwara…

Read More

Batanu bambere bakize Virusi ya Marburg mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bari baranduye Virusi ya Marburg bakize, abakirimo kuvurwa ni 21, kuri uyu wa Kane ntawapfuye azize icyo cyorezo. Kuri uyu wa Kane kandi Umuntu umwe ni we wanduye Marburg nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.Kugeza ubu, abantu bamaze gupimwa iki cyorezo ni 1009, aho abanduye ari 37, mu gihe…

Read More

Burera : abatuye ikirwa Cya Bushongo barasaba kwemererwa kuba bagurisha Ubutaka

Abaturage bahoze batuye mu Kirwa cya Bushongo giherereye mu Kiyaga cya Burera barashinja ubutegetsi kubima uburenganzira bwo kugurisha ubutaka bwabo bahoze batuyeho. Kuri ubu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rurembo mu murenge wa Rugaragarama.Kuri bamwe hari impinduka zifatika babonye ku mibereho yabo.Mu kubimura, buri muturage yishakiraga ubutaka leta ikamwubakiraho inzu. Ubutaka bahoze batuyeho buracyari ubwabo….

Read More

Inama y’Igihugu y’Abagore yashimye isubizwaho ry’ingengo y’imari yabagenerwaga mu bikorwa byo kwiteza imbere

Inama y’Igihugu y’Abagore yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga kuri uyu wa mbere yashimye ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bitandukanye bishinzwe iterambere ry’abagore yasubijweho. Kimwe mu byagarutsweho muri iyi Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere, aho mu bindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy’abana bata ishuri n’inda ziterwa abangavu…

Read More

Amakuru mashya : Abantu umunani bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu umunani ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 18 bakaba barimo kuvurwa. Mu itangazo rimaze gusohoka kumugoroba w’iki cyumweru ,minisiteri y’ubuzima , yatangaje ko ubu habarurwa abantu 26 barwaye iyi ndwara naho abagera kuri munani bakaba bamaze kwitaba barimo batandatu bari bitabye…

Read More

Nepal yafunze amashuri kubera imvura nyinshi yateye imyuzure mu gihugu

Abayobozi muri Nepal bavuze ko amashuri yo mu turere twibasiwe n’umwuzure azafungwa mu minsi iri imbere kubera ko inkangu n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi byahitanye abantu bagera ku 150. Umuvugizi wa minisiteri y’uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Lakshmi Bhattarai, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Twasabye abayobozi bireba gufunga amashuri mu turere twibasiwe n’iminsi itatu.” Uturere twose two mu…

Read More