Gakenke : Umusore yemeye ko yishe sebuja agambiriye kumwiba

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko arakekwaho kwica umugabo wamukoreshaga akazi ko kwita ku bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, agambiriye kumwiba.  Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku itariki ya 02 Gashyantare 2025 ubwo abaturanyi n’umuhungu we bagiye mu rugo rwe, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bahasanga imyenda ye igizwe n’ipantaro, ishati…

Read More

Abapolisi bakubutse mu butumwa bw’amahoro bashimwe ubwitange bagaragaje

Kigali – Abapolisi b’u Rwanda 160 bo mu itsinda RWAFPU2-10 berekeje mu gihugu cya Santrafurika aho bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), basimbuye itsinda RWAFPU2-9 ryarangije inshingano zaryo nyuma y’umwaka wuzuye bari mu gace ka Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Aba bapolisi bashya bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali…

Read More

Nyanza : Umugore yiyemereye ko yishe umugabo we amuziza kumena ifu y’ubugari

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaregewe dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Icyaha cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025, mu…

Read More

Kigali: Abanyeshuri bigishijwe gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryakiriye abanyeshuri biga mu kigo cy’ishuri ryitwa Wisdom Center, giherereye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bari baherekejwe n’abarimu babo n’abaybozi b’ishuri mu rugendoshuri. Ni mu rugendoshuri bakoreye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho iri shami rikorera, rugamije kubungura…

Read More

Moses Turahirwa yavuze ko nta perereza ryabaye ndetse ko yatawe muri yombi kubera ibyo yanditse

Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 06 Gicurasi 2025, umunyamideli w’ikirangirire, Moses Turahirwa yagejejwe imbere y’urukiko kugirango aburanishwe ku byaha ashinjwa bijyanye no gukoresha icyiyobyabwenge cy’urumogi, gusa yemeje ko nta perereza ryakozwe ahubwo yafashwe kubera ibintu yanditse ku mbugankoranyambaga nubwo ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu byo aregwa ibyo bitarimo Uyu munyamideli uzwi ku birango bya…

Read More

Kigali : Hasezerewe abapolisi 150 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yasezeye mu cyubahiro, abapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Ubwo yabasezereraga ku mugaragaro,  mu muhango wabereye ku Kacyiru, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abasezerewe mu kazi, ku…

Read More

Dore urutonde rw’imijyi 10 ifite ubuzima buhenze ku isi

Buri mwaka imbuga zitandukanye zikora ibijyanye n’ibarura ndetse n’igenamigambi, ntizisiba kugereranya imwe mu mijyi yihagazeho mu bijyanye n’ubutumbagire bw’ibiciro ku bihagurishirizwa. Nubwo ibi biri tukwereka, byatangajwe n’ubushakashatsi bwo mu myaka 2 ishize, imibare iracyari hejuru cyane ugereranije na kera ubwo ibi bitabashaga kuba byakwerekanwa. Umujyi wa Singapore muri Aziya n’uwa Zurich wo mu Busuwisi, niyo…

Read More

Batanu barimo umunyarwanda birukanywe burundu muri Australia

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo muri Australia rwatangaje ko rwamaze kwirukana abagabo bagera kuri batanu barimo umunyarwanda umwe ndetse n’abakongomani bane binjiye muri iki gihugu bihabanye n’amategeko y’iki gihugu . Uru rwego rwavuze ko aba bagabo uko ari batanu bamaze gusubizwa mu bihugu byabo nyuma yuko bafatiwe ku kirwa cya Saobai giherereye mu gace ka…

Read More

Rubavu : Umugabo yiyemereye ko yatemye umugore n’umwana we yasinze

Umugabo wo mu karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.  Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwemeje ko bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.  Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo…

Read More