Gakenke : Umusore yemeye ko yishe sebuja agambiriye kumwiba
Umusore w’imyaka 27 y’amavuko arakekwaho kwica umugabo wamukoreshaga akazi ko kwita ku bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, agambiriye kumwiba. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku itariki ya 02 Gashyantare 2025 ubwo abaturanyi n’umuhungu we bagiye mu rugo rwe, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bahasanga imyenda ye igizwe n’ipantaro, ishati…