Abanyeshuri 40 barimo abari bagiye kujya ku isoko ry’umurimo basanzwe ari baringa

Abanyeshuri  bagera kuri 40, barimo abigaga  mu ishami ry’ubuvuzi, birukanwe muri kaminuza  ya Mbuji-Mayi muri DRC  bashinjwa gukoresha uburiganya na ruswa kugira ngo babone uburyo bwo kwimukira mu ishuri rikurikiyeho . Aba banyeshuri bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwahisemo kubasetuza nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse  bwakozwe nibura guhera ku wa mbere, 23 Ukuboza  bugakorerwa mu nyandiko z’amanota…

Read More

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi biyemeje kunoza izi nshingano

Mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa  abapolisi 18 bo mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bamazemo amezi atanu biga ibijyanye no kugenza ibyaha n’impanuka bibera mu mazi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, nibwo aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi…

Read More

Nigeria : Abantu 13 bapfiriye mu mubyigano wo gufata impano za Noheli

Polisi ya Nigeria yatangaje  ko byibuze abantu 13, barimo abana bane, baguye mu mpanuka ebyiri  zatewe n’umubyigano wabaye muri iki gihugu mu gihe imbaga y’abantu benshi bari kujya gufata impano z’ibiryo n’imyambaro byo kuzakoresha mu birori bya Noheri n’isozwa ry’umwaka. Ku munsi wejo wa gatandatu, mu murwa mukuru w’iki gihugu witwa Abuja, byibuze habaruwe abantu…

Read More

Rwamagana : Umugore yasanzwe mu nzu ye yitabye imana!

Mu Mudugudu wa Buseke, mu Kagari ka Bishenyi, mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, hagaragaye inkuru idashimishije y’umugore witwa Nyiranizeyimana Claudine, wasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’iminsi itatu yimukiye muri aka gace. Bivugwa ko urupfu rwe rukekwa kuba rwaratewe n’umugabo we, Biserukande Edouard, ariko intandaro y’uru rupfu iracyari amayobera kugeza ubu . Nyiranizeyimana…

Read More

Rayon Sport igiye gutandukana na Aruna Moussa Madjaliwa

Perezida wa Rayon sports witwa Thadée Twagirayezu yatangaje ko umukinnyi wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi usanzwe ukina hagati ariko yugarira witwa Aruna Moussa Madjaliwa ari mu nzira zisohoka muri kipe . Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘ Intambakurugamba ‘ yagiye arangwa n’ibibazo bitandukanye by’imvune byatumye adakina imikino myinshi mu kipe ya…

Read More

RIB yahaye gasopo abafite inzu zikodeshwa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwasabye abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko n’abashaka kuzikoreramo ‘House party’ kwigengesera byumwihariko muri ibihe by’isozwa ry’umwaka. Dr. Murangira B . Thierry , usanzwe ari umuvugizi w’U rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru  yasabye abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko n’abashaka kuzikoreramo ‘House party’ kwigengesera.  Aho yagize ati :  “Muri iyi minsi twegereje iminsi…

Read More

Rubavu : Abarasita bangiwe gukora imyigaragambyo n’akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo gutera utwatsi ubusabe bw’abayoboke b’idini rya Rastafari (Abarasta) bo muri aka karere, bari basabye uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo yo kwamagana Apôtre Dr. Paul Gitwaza, usanzwe ari umuyobozi  mukuru w’itorero Zion Temple Meya w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yatangaje ko impamvu yatumye batemerera Abarasta gukora imyigaragambyo ari uko nta…

Read More

Rubavu : abaturage barataka kwishyuzwa imisoro y’ubutaka bwa Leta !

Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’abaturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi  bataka kwishyura imisoro y’ubutaka bahingamo kandi ibyangombwa bya burundu bibubaruyeho byerekana ko ari ubwa leta . Aba baturage bemeza ko icyayi bahinga mu gishanga cyigabanya  utugari tugera kuri dutatu two mu Murenge wa Nyundo muri aka Karere batagihingana ubwisanzure busesuye nyuma yuko bakomeje gushyirwaho…

Read More

Kicukiro : Umusore yasanzwe yiyahuye ndetse anatangaza ko umurambo we uhabwa imbwa

 umusore w’imyaka28 y’amavuko yasanzwe mu nzu yapfuye ndetse yanditse ibaruwa ikubiyemo agahinda ke anasaba ko umurambo we bazawuha imbwa zikawurya Uyu umurambo w’umusore wabonetse mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyahuye, ndetse hafi yaho yari yiyamburiye ubuzima hari  n’ibaruwa yanditse, aho yanditseho  ko batazamushyingura, ahubwo ko umurambo we bazawuha imbwa zikawurya zikawumara. Ku mugoroba wo ku…

Read More