RIB yatanze umuburo ku bantu bakora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abaturarwanda kwirinda ubutekamutwe bwa nshore-nunguke bukorerwa kuri murandasi harimo n’abitwa Deere Equipment n’ibindi bigo bikora nkacyo. Ubu butekamutwe bukorwa n’abantu bakangurira abandi kubwinjiramo umaze kwiyandikisha ku rubuga (www.e-deere.vip/register?pId=JKE93N) no gushoramo amafaranga ubinyujije kuri nimero uhabwa, hanyuma ukerekwa inyungu ubona bitewe n’ayo ushoye. Amakuru ahari nuko aba abiyita abashoramari bagenzura uru rubuga…