Kigali : Hatangajwe itegeko rishya risaba amatorero kugira Ubwishingizi n’abashinzwe Umutekano
Amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere ashaka gutegura ibikorwa rusange yasabwe ko agomba kuba afite ubwishingizi ndetse n’abashinzwe umutekano, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibikoresho mu gihe cy’ibibazo bishobora kuvuka, nk’uko biteganywa n’itegeko rishya ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB). Iri tegeko rigamije gushyiraho ibisabwa by’ingenzi kugira ngo ibikorwa by’imyemerere rusange bitegurwe mu buryo bwubahiriza amategeko, bigahesha…