Rubavu :  abaturage basabwe kwivanamo  ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu ku wa 25 Kamena, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abarokotse bikwiye kwamaganwa nta buryarya. Yabivuze mu ruhame ahari abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), abaturage ndetse n’abayobozi, aho yashimye uruhare rw’abikorera mu kwibuka no kubaka…

Read More

Nigeria : Abagera kuri 151 bapfiriye mu myuzure

Byibuze abantu 151 bamaze kwemezwa ko bapfuye nyuma y’imyuzure  ikomeye yibasiriye akarere ka Mokwa mu Ntara ya Niger, mu gihugu cya Nigeria, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe guhangana n’inkongi n’imyuzure muri ako karere (NSEMA).  Umubare w’abapfuye wazamutse cyane ugera ku bantu 115 nyuma y’uko imyuzure yibasiye uyu mujyi. Umuvugizi wa NSEMA yabwiye BBC ko amazu arenga…

Read More

NGOMA : Hibutswe imiryango 15,593 yazimiye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, abaturage barenga 8,000 bafatanyije n’abayobozi b’igihugu bitabiriye umuhango  wo kwibuka imiryango 15,593 yazimiye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Gisozi mu Karere ka Ngoma. Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 imiryango yarimbuwe igashira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere, hanunamiwe…

Read More

Kigali : inzobere zirasaba ishyirwaho rya gahunda nshya y’ibikorwa byo kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe

Abahanga mu bijyanye n’ibidukikije basabye ko hashyirwaho uburyo bumenya neza akamaro k’imirimo ibungabunga ibidukikije (Green Jobs Assessment Model) mu rwego rwo kunoza ivugururwa ry’intego z’igihugu zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe (NDCs), zifite agaciro ka miliyari $11.  Ibi kandi binagamije ko politiki z’ibidukikije zitakoma mu nkokora isoko ry’umurimo, ahubwo zikabyara amahirwe menshi y’akazi. Muri Mutarama 2025, u…

Read More

Nyanza : Umugore yiyemereye ko yishe umugabo we amuziza kumena ifu y’ubugari

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaregewe dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 58 ukekwaho kwica umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Icyaha cyabaye ku itariki ya 15 Mata 2025, mu…

Read More

Rubavu : Umugabo yiyemereye ko yatemye umugore n’umwana we yasinze

Umugabo wo mu karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.  Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwemeje ko bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.  Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo…

Read More

Nyabihu : abarokotse jenoside barataka ikibazo cy’inzu bubakiwe zenda kuzabagwaho

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyabihu barataka ikibazo cy’inzu n’imisarane bubakiwe byamaze gusaza ndetse bafite impungenge zuko bishobora kuzabagwaho niba ntagikozwe mu maguru mashya . Aba barokotse batangaza ibi ni abo mu mudugudu wa Nyagafumberi ,Umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu aho basaba inzego zibifite mu nshingano kwihutisha ibikorwa…

Read More