RIB yataye muri yombi umukozi wa WASAC ikurikiranyeho kwakira indoke

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwemeje ko rwataye muri yombi umukozi wa WASAC Group ushinzwe ibikorwa byo gusana umuyoboro w’amazi wa Ruhanga uherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, nyuma yo gukekwaho kwakira ruswa. Uyu mukozi, utaratangarizwa amazina , bishimangirwa ko yafashwe ku bufatanye bwa RIB, Polisi y’u Rwanda n’abaturage bo muri ako gace bagejejeho…

Read More

Pakistan : imvura idasanzwe yateye umwuzure  wahitanye imbaga

Imvura idasanzwe yatewe n’imiyaga yo mu bwoko bwa Monsoon yibasiye igihugu cya Pakistan n’agace ka Kashmir kagenzurwa na Pakistan , yatumye habaho inkangu n’imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 307 nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutabazi. Intara ya Khyber Pakhtunkhwa iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan ni yo yibasiwe cyane, aho ariyo kugeza ubu ifite umubare munini…

Read More

Inyoni 10 nini kurusha izindi mu Muryango w’inyoni z’Inkazi ku isi

Mu bya siyansi by’inyoni (ornithology), ijambo “igishenzi” cyangwa “inyoni y’inkazi” risobanura inyoni ifite amaso areba kure cyane, inzara zikomeye ndetse n’umunwa unyerera umwe ushobora kurandura inyama mu mubiri w’inyamanswa runaka. Uyu munsi mu kiganiro ubumenyi bw’isi Dailybox, yaguteguriye ikiganiro kivuga kuri zimwe mu nyamaswa z’ inkazi zizwiho gutungwa n’izindi (prey), tukaba twaguteguriye urutonde rw’inyoni 10,…

Read More

Hagaragajwe amakuru mashya ku byaha Samuel Eto’o ashinjwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon ‘FECAFOOT’ ryemeje ko ibyemezo bijyanye n’amafaranga ashinjwa Samuel Eto’o bitafashwe na we ku giti cye mu gihe ari gukekwaho inyereza ryayo. Mu minsi ishize ni bwo Samuel Eto’o yatangiye kuvugwa cyane ko ari gukurikiranwaho ibyaha bijyanye na ruswa ndetse n’inyereza ry’amafaranga ku buryo bishobora kumuhanisha imyaka itanu atagaruka mu mupira…

Read More

EXPLAINER : Dore inzara zikomeye zabayeho mu mateka y’isi

Rimwe na rimwe biba byiza iyo usubiye inyuma ukamenya amateka meza ndetse ntiwibagirwe n’ashaririye y’igihugu cyawe. Akenshi kandi biba byiza iyo amwe muri ayo mateka asigasiwe cyangwa akabungwabungwa mu buryo bwiza dore ko bifasha benshi kumenya imizi y’ibyo babona uyu munsi bityo bakitanga ndetse bakanirinda ko bimwe mu bibi byakongera kubagwirira. Mu kiganiro ubumenyi bw’isi,…

Read More

Rubavu :  abaturage basabwe kwivanamo  ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu ku wa 25 Kamena, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abarokotse bikwiye kwamaganwa nta buryarya. Yabivuze mu ruhame ahari abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), abaturage ndetse n’abayobozi, aho yashimye uruhare rw’abikorera mu kwibuka no kubaka…

Read More

Kigali  : Hatangajwe itegeko rishya risaba amatorero kugira Ubwishingizi n’abashinzwe Umutekano

Amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere ashaka gutegura ibikorwa rusange yasabwe ko agomba kuba afite ubwishingizi ndetse n’abashinzwe umutekano, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibikoresho mu gihe cy’ibibazo bishobora kuvuka, nk’uko biteganywa n’itegeko rishya ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB). Iri tegeko rigamije gushyiraho ibisabwa by’ingenzi kugira ngo ibikorwa by’imyemerere rusange bitegurwe mu buryo bwubahiriza amategeko, bigahesha…

Read More

Fatakumavuta yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu

 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw umusangiza w’amashusho (vlogger) Jean-Bosco Sengabo, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Fatakumavuta, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guharabika, gukwirakwiza ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu byaha bitanu yari akurikiranyweho, urukiko rwamuhanaguyeho bibiri: ivangura n’icyaha cyo gusuzugura abantu mu…

Read More

Denis Kazungu yasabye kugabanyirizwa igihano cyo gufungwa burundu yahawe !

Denis Kazungu, wahamijwe icyaha cyo kwica abantu 13  mu mwaka ushize, yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa 12 Kamena 2025, asaba kugabanyirizwa igihano cy’igifungo cya burundu yahawe n’inkiko. Kazungu, wafashwe muri Nzeri 2023 nyuma y’amakimbirane n’uwo yakodeshaga inzu i Busanza mu Karere ka Kicukiro, yafashwe ubwo inzego z’umutekano zasangaga imirambo myinshi ishyinguwe inyuma y’inzu ye….

Read More