Rayon Sports iri mu biganiro byo gusinyisha Samuel Pimpong wahoze muri Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’Umunya-Ghana Samuel Pimpong kugira ngo aze kuyisinyira, nyuma yo gutandukana na FC Shiroka yo muri Albania nyuma ya shampiyona ya 2024/2025. Pimpong w’imyaka 25 y’amavuko, yigeze gukinira Mukura Victory Sports ku gihe cy’umutoza Afahmia Lotfi, aho yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi bifashishwaga ku ruhande rw’iburyo.  Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane…

Read More

Breaking News : Amavubi ntazitabira CECAFA 2025 kubera amikoro

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagore, izwi nka She-Amavubi, ntiyagaragaye mu bihugu bizitabira Irushanwa rya CECAFA Senior Women’s Championship ryo mu 2025, rizabera i Dar es Salaam muri Tanzaniya kuva ku itariki ya 13 kugeza kuya 21 Kamena. Iri rushanwa rizahuza amakipe atanu arimo: Tanzaniya, Uganda, Kenya, Uburundi na Sudani y’Epfo. Biteganyijwe ko rizakinwa mu buryo…

Read More

Umutoza wajyanye Rayon Sports mu matsinda ‘Ivan Minnaert’ yagaragaje uburyo yatunguwe no kuba Meddie Kagere agihamagarwa mu Mavubi

Umutoza watoje Rayon Sports akayijyana mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2018 , Ivan Jacky Minnaert yanenze bikomeye kuba Meddie Kagere agihamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Kandi hari amakipe akomeye mu Rwanda ahemba amafaranga menshi ari yo ya Rayon Sports na APR FC yakabaye abacura. Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV 10 Rwanda, uyu…

Read More

Didier Deschamps na Luis de La Fuente ntibumvikana ku ugomba gutwara Ball d’or mbere y’umukino ukomeye uri bubahuze

Ousmane Dembele aherutse gufasha bikomeye ikipe ya Paris Saint Germain, ubwo yatwaraga igikombe cya UEFA champions league inyagiye Inter de Milan ibitego bitanu ku busa. Kubera ibyo, umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps yumvikanye ahamya ko rutahizamu Ousmane Dembele, ari we ukwiriye umupira wa zahabu. Ibi yabivuze ubwo biteguraga umukino ikipe y’Ubufaransa iza guhuriramo na Esipanye muri…

Read More

Umukinnyi uje kumvikana na Rayon Sports yamaze kugera I Kigali mu Rwanda

Myugariro ukomoka mu gihugu cy’burundi agakina ibumoso(Left-Back) , Prince Michel Musore, yamaze kugera I Kigali aho aje kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports kugirango azayikinire umwaka utaha w’imikino. Umwaka wa 2024-2025, wa Shampiyona wasoje bisa nk’aho Rayon Sports nta mukinnyi ukina ibumoso yugarira ifite cyane ko Bugingo Hakim wabonaga urwego rwe ruri hasi ndetse imikino myinshi…

Read More

Ese intsinzi ikomeye ya Paris Saint Germain iza ku mwanya wa kangahe mu ntsinzi ziremereye zaranze finale ya UCL ?

Ikipe ya Paris Saint Germain, iherutse gukora ibitangaza ubwo yihereranaga Internazionale de Milano maze ikayinyagira ibitego 5, ku busa ibyahise biyifasha gutwara igikombe cya mbere cya UEFA champions league. Gusa ubu ikiri kwibazwa ni aho iyi ntsinzwi igomba kuza gushyirwa ku urutonde rw’intsinzi ziremereye zabayeho mu mateka y’imikino ya nyuma mu bikombe by’i Burayi. Twifashishije…

Read More

Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wayo !

Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’uwayitozaga gutera no gutsinda imipira y’imiterekano (set pieces), witwa Andreas Georgson, nyuma y’uko iyi kipe yasoje Premier League iri ku mwanya wa 15. Georgson, w’imyaka 43, yaje muri Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe yo muri Noruveje yitwa Lillestrom. Yagiye ashyigikirwa cyane na Jason Wilcox, umuyobozi w’abatoza…

Read More

Barcelona yashyize umucyo ku byo kuzana Luis Diaz cyangwa Marcus Rashford!

Ikipe ya Barcelona yamaze kugaragaza ko izagura Luis Diaz wa Liverpool byakunda ikazana na Marcus Rashford mu gihe Manchester United yakwemera kumutanga ku ntizanyo. Hari hamaze iminsi hari urujijo kuri ibi, cyane ko bisa nk’ibigoye ko Barcelona aba basore bombi yabagura icyarimwe, amakuru akemeza ko umukinnyi Barcelona yifuza ari Luis Diaz mu gihe Rashford we…

Read More

Imibare y’abakomerekeye mu karasisi k’intsinzi ya Liverpool ikomeje kwiyongera

Byibuze abantu 47 bahise batangazwa ko bakomeretse ubwo umugabo yashoraga imodoka mu kivunge cy’abishimiraga intsinzi y’igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza. Nyuma y’aho bivuzwe ko imodoka yishoye mu gikundi cy’abanyamaguru bishimiraga intsinzi, polisi yo mu mujyi wa Liverpool, uherereye mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’Ubwongereza yahise ihamagarwa ndetse inahagerera ku gihe. Biravugwa ko umugabo w’imyaka 53, Ari we watawe…

Read More