Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura imihigo bagiranye
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura imihigo bagiranye bagasezerera ikipe ya Pyramids kuko ari cyo abakunzi b’Inkotanyi babategerejeho. Uyu Muyobozi w’ Icyubahiro w’iyi lkipe y’Ingabo z’Igihugu na we yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gukora ibyo bwabasezeranyije anabibutsa ko intsinzi ari yo ntego. kuri wa Kabiri tariki 17…