Premier League : Bruno Fernandez yatangaje ko kunganya na Liverpool byabubatsemo ikizere

Kapiteni wa Manchester United witwa Bruno Fernandes yavuze ko niba Manchester United ishobora gukinira kuri Anfield ikahakura inota rimwe bibaha icyezere yuko no kubindi bindi bibuga bazitwara mu mikino isigaye y’igice cya kabiri cya shampiyona y’Ubwongereza [ premier league ]. Ibi Bruno Miguel Borges Fernandes yabitangaje   nyuma yuko ikipe yari imaze iminsi irangwa n’umusaruro muke…

Read More

CAF yashyize tombola ya CHAN 2024 muri Kenya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryatangaje ko tombola igena uko amakipe agomba guhura mu irushanwa rya CHAN 2024, iteganyijwe taliki ya 15, Mutarama 2025,maze ikabera mu mujyi wa Nairobi, umurwa mukuru w’igihugu cya Kenya. Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, ryashyize ahagaragara ntihabonekamo isaha nyirizina igikorwa kizatangirira ho gusa bikaba bizwi ko (KICC) Kenyatta…

Read More

Florentino Perez mu nzira zo kongera kwiyayamariza kuyobora Real Madrid

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Real Madrid Florentino Perez aherutse gufungura ku mugaragaro igikorwa cyo kwiyamamaza mu matora y’umuyobozi w’iyi kipe mu gikorwa cyabaye ku wa Kane, ndetse yaboneyeho ahamagaramo inama nkuru y’ ubuyobozi bw’iyi kipe. Ubusanzwe amatora agena umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid aba buri myaka 4, mu gihe Florentino Perez ataratsindirwa mu matora na…

Read More

Liverpool yateye utwatsi miliyoni 20 Real Madrid iri gutanga kuri Alexander Arnold

Ikipe ya Liverpool biravugwa ko yamaze kwanga amafaranga angana miliyoni 20 z’amayero ikipe ya Real Madrid iri kuyiha kugirango itware myugariro wayo ukina ku mpande witwa Trent Alexander Arnold muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri uku kwezi kwa mbere . Ikipe ya Real Madrid mbere na mbere yabanje kugirana ibiginiro n’umukinnyi ku gite…

Read More

Perezida wa FERWAFA yashyize umucyo kubyerekeye umutoza Torsten Spittler

Munyentwari Alphonse usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] yaciye amarenga ko umutoza witwa Torsten Frank Spittler ashobora kongererwa amasezerano  yo gukomeza gutoza amavubi. Nubwo Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubudage naho atandukaniye na bagenzi be bagiye batoza iyi kipe kuva yakubuka mu gikombe cya Afurika muri 2004 mu bijyanye no kubona…

Read More

TRANSFERT : Dani Olmo yahaye ubutumwa bw’ihumure abafana ba Barcelona

Dani Olmo yatangaje ko atigeze ashidikanya ku bijyanye n’ejo hazaza ha muri Barcelona ko agomba kuhaguma  nubwo ibyo kumwandikisha muri La Liga bikomeje kuba agatereranzamba kubera ikibazo cy’amikoro muri ikipe y’i Katalonya . Mu ubutumwa bwuzuye amarangamutima uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri Espagne yashyize ahagaragara mu joro ryakeye ryo kwizihiza umwaka mushya ,Dani olomo yavuze…

Read More

Sérgio Conceição yagizwe umutoza wa AC Milan nyuma y’iyirukanwa rya Fonseca

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya FC Porto, Sérgio Conceição niwe wagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya AC Milan nyuma y’iyirukanwa rya Paulo Fonseca. Sérgio Conceição wahoze Ari umukinnyi wo hagati mu makipe atandukanye nka Lazio, Parma ndetse na Inter de Milan yasinye amasezerano y’amezi 18 atoza ikipe ya AC Milan. Uyu mugabo w’imyaka 50 ukomoka mu…

Read More