APR FC yatumiye Rayon Sports mu mikino yateguye

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) yatangaje gahunda yiswe inkera y’abahizi icyumweru kizaba kirimo gahunda zinyuranye zigamije kwitegura umwaka mushya w’imikino ndetse no kwegera abafana ba ekipe. Ni igikorwa nyirizina kizatangira tariki 17 Kanama 2025, kikazabimburirwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos F.C yo muri Zambiya kuri sitade Amahoro. Mu Kiganiro Chairman wa…

Read More

Kiernan Dewsbury-Hall yerekeje muri Everton nyuma y’umwaka umwe muri Chelsea

Everton yamaze kumvikana na Chelsea ku gusinyisha umukinnyi wo hagati Kiernan Dewsbury-Hall ku kayabo ka miliyoni £28.  Amasezerano agizwe n’amafaranga y’ingenzi £24m, hamwe n’andi ari hagati ya £3m na £4m azongerwaho mu bihe bizaza bitewe n’umusaruro. Dewsbury-Hall w’imyaka 26 y’amavuko, biteganijwe ko agomba kujya gusoza ibijyanye n’amasezerano ye bwite no gukora ibizamini by’ubuzima, nubwo Fulham…

Read More

Umuyobozi bwa Premier League bwagize icyo buvuga ku kugabanya amakipe akava kuri 20 agashyirwa kuri 18

Umuyobozi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza, Richard Masters yatangaje ko nta gahunda nimwe ihari yo kugabanya umubare w’amakipe akina Premier League. Ibi yabitangaje mu gihe Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi “FIFA” iteganya kongera umubare w’amakipe ikina igikombe cy’Isi cy’ama-club akava kuri 32 akaba yagera kuri 48 cyangwa kuri 64. Uretse FIFA itekereza…

Read More

Abami ba ruhago i Burayi- abakinnyi batwaye Champions League inshuro nyinshi

Iyo bigeze ku bihe by’icyubahiro mu mupira w’amaguru ku rwego rw’amakipe, nta gihembo kiruta igikombe cya UEFA Champions League. Irushanwa rikomeye rya shampiyona y’i Burayi ryakinwe n’abakinnyi b’ibyamamare batabarika, ariko ni bake batoranyijwe babashije gutwara igikombe inshuro nyinshi kurusha abandi. Aba ni bo ba nyiri amateka bakaba bamwe mu ntwari zabaye indatsimburwa mu mateka ya…

Read More

UBUSESENGUZI BWUJE IMIBARE : Arsenal yiteze byinshi kuri Viktor Gyökeres, bitari ugutsinda gusa

Nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024-2025 aho Arsenal yagize ibihe byiza ariko ikaza kurangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Liverpool, ikibazo cyabaye kimwe: kuba itarabonye ibitego bihagije. Mu gihe yinjije ibitego 69 gusa, Liverpool yatsinze 86 – itandukaniro ry’ibitego 17, ryari rihagije ngo ribe umwanzuro w’igikombe. Nyamara, si ugutsinda gusa kwari ikibazo. Arsenal ntiyabashije no…

Read More

Ikipe yo mu gihugu cya Misiri yasinyishije Mugisha Bonheur

Mugisha Bonheur uzwi nka “Casemiro” yamaze gusinyira ikipe ya Al Masry ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri (Egyptian Premier League). Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi” yari asanzwe akinira ikipe ya Stade Tunisien ikina icyiciro cya mbere muri Tuniziya. Ni ikipe yasinyiye mu mwaka 2024 ariko kuva yayigeramo…

Read More

CAF yadabagije amakipe azitabira ‘CHAN’ kubera amafaranga yashyizwemo

Mu gihe guhera tariki 02 kugeza ku ya 30 Kanama 2025, hategerejwe itangira ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ hamaze kongerwa amafaranga azahabwa amakipe azitabira iri rushanwa. Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika “CAF” yongereye muri rusange amafaranga ryashyiraga muri iri rushanwa aho yagejejwe kuri miliyoni 10.4 z’amadorali gusa amakipe azabona amafaranga hakurikijwe…

Read More

PSG yaciye amarenga yo gutandukana n’umuzamu wayo Gianluigi Donnarumma

Paris Saint-Germain yamaze gutangira urugendo rwo kumvikana n’umuzamu mushya bikaba bivuze ko ahazaza ha Gianluigi Donnarumma hashobora guhinduka, aho Manchester United na Manchester City biteguye guhita bamusinyisha. Man United iracyashaka umusimbura wa Andre Onana nyuma y’imyaka ibiri itaramuhiriye, aho yakoze amakosa 8 yatanze ibitego, akarusha abandi banyezamu bose muri Premier League. Manchester City na yo…

Read More

Morgan Gibbs-White yateye umugongo Tottenham Hotspur

Morgan Gibbs-White yashyize umukono ku masezerano mashya azatuma azageza mu mwaka 2028 ari umukinnyi wa Nottingham Forest, akuraho urujijo rw’ahazaza he. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yasaga nk’ugiye kwerekeza muri Tottenham Hotspur, nyuma y’uko iyi kipe yo mu majyaruguru ya Londres yatekerezaga ko niyishyura amafaranga yakwemerera umukinnyi gusohoka(release clause) angana na miliyoni £60 bizakunda. Tottenham yari…

Read More