Liverpool yateye intambwe ya mbere mu gusinyisha Marc Guehi

Ikipe ya Liverpool yatangiye ibiganiro by’ibanze na Crystal Palace kugira ngo ibashe gusinyisha myugariro Marc Guehi, kapiteni w’iyo kipe ndetse n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. Guehi, w’imyaka 25, asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Palace. Perezida w’iyo kipe, Steve Parish, yatangaje ko ashobora kugurishwa muri iyi mpeshyi kugira ngo batazamurekura ku buntu umwaka utaha….

Read More

CAF yongeye gufatira ibihano kenya

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kugabanura umubare w’abafana bari kwakirwa ku kibuga muri Kenya kubera akavuyo kamaze imitsi kagaragara. Ni ibihano byafashwe biza bikurikira ibyo nanone Kenya yari yarahawe byo kwishyura miliyoni 2.5 z’amashilingi byatewe n’akavuyo mu mitegurire y’iki gihugu mu irushanwa yakiriye rya CHAN2024 gifatanyije na Uganda ndetse na Tanzania….

Read More

Pep Guardiola agiye gutangira premier League mu bibazo

Ikipe ya Manchester City igiye gutangira umwaka w’imikino mu bibazo bikomeye by’imvune z’abakinnyi dore ko hamaze kwiyongeraho Umunya-Kuruwasiya , Mateo Kovacic. Uyu musore ikipe ya Manchester City yaguze muri Chelsea yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara amezi abiri hanze adakina(azagera mu kwezi kwa 10). Aje akurikira Umunya-Esipanye Rodrigo Hernández Cascante nawe wagize ikibazo mu gikombe cy’Isi…

Read More

Rutahizamu wasezerewe na APR FC yasinyiye ikipe izakina CAF Champions League

Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka, watandukanye n’ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Remo Stars y’iwabo ku masezerano y’imyaka ibiri. Mbaoma yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC tariki 10 Nyakanga 2023, binyuze ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’imyaka 11 yari imaze idakoresha abanyamahanga ikabona ko iyo Politiki itariki gutanga umusaruro. Ubwo Victor Mbaoma yasozaga amasezerano…

Read More

Newcastle United yakuriye inzira ku murima Alexander Isak

Rutahizamu w’Umunya-Suwede, Alexander Isak, yanenze ikemezo cya Newcastle United cyo kumubuza kwerekeza mu ikipe ya Liverpool yari yiteguye kumusinyisha ndetse yatanze ubusabe bwayo kuri iyi kipe y’umutoza Eddie Howe. Nk’uko “The Telegraph” ibitangaza, uyu mukinnyi w’umunyasuwede ntiyashimishijwe n’iyi nkuru, kandi biteganyijwe ko azakomeza imyitozo ye ku giti cye atari kumwe n’ikipe ya mbere. Newcastle United…

Read More

Biramahire Abeddy yatsinze hat-trick ku mukino we wa mbere

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Biramahire Abeddy yatangiye yitwara neza mu ikipe ye nshya ya Entente Sportive Sétifienne ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria mu mukino wo kwitegura umwaka mushya w’imikino. Uyu musore yatsinze ibitego bitatu wenyine mu mukino ikipe ye ya Entente Sportive Sétifienne yatsinzemo AL SHELF FC ibitego bine kuri bitatu(4-3). Ni umukino wabaye kuri…

Read More

Chelsea ntiri gucogora kuri Ajandro Garnacho nubwo Man United iri guhenda

Manchester United yabwiye Chelsea ko yifuza miliyoni £50 ku Munya-Argentine Alejandro Garnacho niba bashaka ko ava kuri Old Trafford akerekeza ku kiraro. Chelsea yizeye ko uyu musore ufite amamuko muri Espagne gusa agakina ikipe y’igihugu ya Argentine, atagikenewe na Ruben Amorim, Kandi bizeyeko Garnancho ashaka kwerekeza muri Chelsea kurenza andi makipe yose amwifuza harimo na…

Read More

Umugande uherutse gutandukana na APR FC yabonye ikipe nshya

Ikipe ya Vipers SC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda (Uganda Premier League) yemeje ko yasinyishije Taddeo Lwanga nyuma yo gutandukana n’ikipe y’ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC). Lwanga yasinye amasezerano y’umwaka umwe harimo amahitamo yo kuzongera undi mwaka aramutse yitwaye neza cyane ko Vipers SC izakina n’imikino Nyafurika ya CAF Champions…

Read More

Benjamin Sesko asa nk’uwamaze kwerekeza muri Manchester United

Manchester United yatangaje ko yamaze kumvikana na Red Bull Leipzig ku igurwa ry’umunyarwenya w’imyaka 22 ukomoka muri Slovenia, Benjamin Sesko, mu masezerano agera kuri miliyoni £73.7 (ni ukuvuga miliyoni 85 z’amayero). Aya masezerano arimo miliyoni £66.3 (76.5m euros) azishyurwa ako kanya, andi akaba azongerwaho mu byiciro bijyanye n’imyitwarire n’umusaruro w’uyu mukinnyi. Sesko ategerejwe i Manchester…

Read More

David Seaman yatangaje Abazamu 5 b’Indashyikirwa mu mateka ya Premier League

Iyo abantu benshi batekereje ku izina ry’umuzamu mwiza wabayeho muri Premier League, izina rimwe rihita riza mu mutwe ni David Seaman. Uyu mukinnyi wahoze ari uwa Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, aracyafatwa nk’umwe mu bazamu beza iki gihugu cyagize. Mu bihe by’ingenzi yagize, harimo gutwara ibikombe bya Premier League ndetse n’uburyo yasigaranye amateka mu…

Read More