Abanyarwanda babiri bahawe Igihembo nk’abagize uruhare rurambye mu Bukerarugendo muri Afurika
Abanyarwanda babiri, Michaella Rugwizangoga na Olivier Mugwiza, bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika mu mwaka wa 2025, nk’uko byatangajwe na Ranks Africa. Iri rushanwa ngarukamwaka rigamije gushimira abantu bahindura amateka y’ingendo n’ubukerarugendo muri Afurika binyuze mu guhanga udushya no kugira ingaruka nziza ku baturage. “Ubwitange bwabo n’udushya…