Kenya : Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zari zishyamiranye ;Ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Nairobi byasubukuye

Ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Nairobi byasubukuye guhera mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko ihuriro ry’abakozi n’uruhande rwa leta bumvikanye iby’agateganyo byatumye abakozi bemera gusubira mu mirimo, nk’uko abategetsi babitangaje. Nyuma y’inama yahuje uruhande rwa leta ruhagarariwe n’umukuru w’ikigo cy’indege za gisivile cya Kenya n’abakuru ba kompanyi ya Kenya Airways hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi, ku wa…

Read More

Rutshuru: Abatuye Kitshanga bagumye mu ngo zabo nyuma y’imirwano ikaze ishyamiranishije Wazalendo na M23

Ku wa gatatu, tariki ya 11 Nzeri, abaturage bo mu mujyi wa Kitshanga, agace ka Rutshuru (Amajyaruguru ya Kivu), bakomeje kuguma mu ngo zabo, nyuma y’imirwano yabaye hagati ya Wazalendo na M23. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, irindi tsinda ry’abasore rya Wazalendo bagabye igitero hagati ya Kitshanga mu masaha ya mu gitondo kugira…

Read More

Wazalendo irashinjwa guhohotera impunzi z’Abarundi zahungiye muri Congo ndetse no kugendana intwaro mu nkambi zabo.

Komisiyo ishinzwe kurengera no kwita ku mpunzi muri Repubulika iharanira Democrasi ya Kongo,yasabye abarwanyi ba Wazalendo kudakomeza kwambura no guhohotera impunzi z’Abarundi zahungiye mu Burasirazuba bwa Kongo. Izi mpunzi zageze muri Kongo igihe perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko azongera Kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri 2015, Ni bwo mu Burundi habaye imivurungano ari nayo yaviriyemo bamwe…

Read More

Perezida Pezeshkian wa Iran yerekeje muri Iraq mu rugendo rwa mbere rwe rw’akazi

Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian yageze muri Iraki mu ruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi agiriye mu mahanga, mu rwego rwo kongera kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu ndetse uru ruzinduko arugize mu gihe ubutwererane hagati y’ibihugu muri kariya gace k’uburasirazuba bwo hagati butifashe neza. Pezeshkian, usanzwe urangwa no gushyira mu gaciro yatowe muri Nyakanga , uyu…

Read More

Kenya: ingendo z’indege zasubitswe kubera imyigaragambyo y’abakozi kuri Jomo Kenyatta International Airport

Ingendo n’ibindi bikorwa ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya kiri mu murwa mukuru Nairobi byahagaze kubera imyigaragambyo y’abakora kuri iki kibuga bamagana ko leta igiye kugikodesha na kompanyi yo mu Buhinde. Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.Indege nyinshi zari kugenda zasubitse…

Read More

Menya byinshi byaranze ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Kamala Harris

Abakandida prezida Kamala Harris w’Umudemokrate na Donald Trump w’Umurepubulikani bahuriye mu kiganiro mpaka aho buri wese yagerageje kugaragariza abanyamerika icyo bazabakorera baramutse batowe. Impaka z’aba bakandida-perezida mu kiganiro cyabo cya mbere zibanze ku ngingo z’ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijyanye n’abimukira bambuka umupaka na Megisike binjira muri Amerika n’ububanyi n’amahanga. Ni ku nshuro ya mbere…

Read More

Intambara ya Ukraine n’uburusiya : Umuntu umwe yapfiriye mu bitero bya Drone za Ukraine ku murwa mukuru Moscow

Abayobozi b’Uburusiya bavuga ko umugore yiciwe hafi y’umurwa mukuru Moscou nyuma yuko ibisigisigi bya drone yo muri Ukraine yari irashwe bikubise inzu yari atuyemo maze biteza inkongi y’umuriro. Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere zarashe indege zitagira abaderevu 144 muri Ukraine mu turere icyenda ndetse 20 zonyine zari mu kirere mu kirere…

Read More

Wazalendo yasabwe guhagarika bwangu ihohoterwa ikorera Impunzi zo mu nkambi ya Lusenda

Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo irasaba imitwe y’abaturage yitwara gisirikare izwi nka ‘Wazalendo’ kwirinda guhohotera impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bw’igihugu. Komisiyo ishinzwe impunzi kandi irasaba abo muri uwo mutwe guhagarika kuzisaba imisoro.Byavugiwe mu nama yabereye mu nkambi ya Lusenda yahuriwemo n’impunzi, inzego zishinzwe umutekano, imitwe…

Read More

Patrick Muyaya yatangaje ingingo ziri kuganirwaho i Luanda hagati y’u Rwanda na DR.Congo

Patrick Muyaya usanzwe ari minisitiri w’itumanaho wa DR Congo yatangaje ingingo ebyiri igihugu cye n’u Rwanda birimo kuganiraho mu biganiro by’i Luanda muri Angola bigamije gushaka amahoro mu burasiraziba bwa DR Congo. Ku wa mbere nijoro, mu kiganiro n’ikinyamakuru France 24, Patrick Muyaya yavuze ko mu biganiro bya Luanda “byongeye gutangira”, “habayeho inama z’abaminisitiri, [kandi]…

Read More

Leta y’u Rwanda yagejeje ku nteko nshingamategeko ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere

Leta y’u Rwanda yatangarije abaturage bayo bahagarariwe n’abagize inteko nshingamategeko imitwe yombi ibiteganyijwe kugerwaho muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 (2024-2029) ibi bikaba byatangajwe na Minisitri w’intebe Dr.Edouard Ngirente. Ni kuri uyu wa mbere,mu nzu y’inteko Nshingamategeko intumwa za Rubanda mu izina ry’abaturage zagejejweho iyi gahunda igamije kwihutisha iterambere ishingiye ku guha amahirwe…

Read More