Guinea : uwashakishwaga wahamijwe ubwicanyi bwo kuri ‘stade’ yatawe muri yombi
Uwa mbere washakishwaga cyane na Guinea wari ubayeho yihishahisha – wahoze ari umusirikare wo hejuru agatoroka gereza mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize – yoherejwe iwabo muri Guinea na Liberia baturanye, hamwe n’umuhungu we. Pivi, uzwi nka “Coplan”, yabaye minisitiri ushinzwe umutekano wa perezida ku butegetsi bwa Camara. Abategetsi bari barashyizeho igihembo cy’amadolari 58,000 y’Amerika…