Niyo bankata umutwe ariko sinzava muri politike : Paul Rusesabagina

Umunyepolitike Paul Rusesabagina utavuga rumwe na leta y’Urwanda avuga ko agiye gutangiza ishyirahamwe rigari rizaba rigizwe n’abatavuga rumwe bose n’ubutegetsi bw’Urwanda kugira ngo bahindure ubutegetsi muri iki gihugu. Ibyo Paul Rusesabagina yabivugiye mu kiganiro yakoze mu mpera z’icyumweru gishize i Bruxelles ku murwa mukuru w’Ububiligi, ikiganiro cyari cyitabiriwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Urwanda bagera hafi…

Read More

SUDAN : Umutwe wa RSF wasabwe n’umuryango w’abibumbye guhagarika Ibitero ku mujyi wa al-Fashir

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko atewe impungenge n’amakuru yerekeye ibitero bikomeye ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces zigometse kuri leta muri Sudani zirimo kugaba ku mujyi wa al-Fashir wo muri icyo gihugu. Umuryango w’Abibumbye ugereranya ko ahagana mu 2000 abantu bagera ku 300 000 bishwe n’abarwanyi b’aba Janjaweed mu ntara ya Darfur….

Read More

Leta zunze z’Amerika :Trump yaciye amarenga ko atazongera kwiyamamaza natsindwa amatora

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yavuze ko adateganya kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2028 naramuka atsinzwe mu matora ya perezida yo mu Gushyingo uyu mwaka. Nubwo Amategeko y’Amerika abuza abaperezida gutegeka manda zirenze ebyiri, rero Trump ntiyitezwe kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2028, n’iyo yaramuka atsinze amatora yo muri uyu mwaka wa 2024. Mu…

Read More

DRC : Imfungwa zirenga 1,600 muri gereza ya Makala zarekuwe kubera uburwayi bukomeye

Imfungwa zirenga 1,600 zarekuwe ku cyumweru ziva muri gereza ya Makala i Kinshasa kubera impamvu z’uburwayi nk’uko abategetsi babitangaje, ni wo mubare munini urekuwe icyarimwe mu gikorwa kimaze iminsi cyo kugabanya ubucucike muri za gereza. Amashusho yagaragaje bamwe mu barekuwe batabasha kugenda kubera ibisebe bikabije bafite ku maguru ndetse n’intege nke.Iki gikorwa cyarangiye mu ijoro…

Read More

Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

Abari bahagarariye ,Umuryango w’Abibumbye (UN), bambitse imidali y’ishimwe  ry’akazi, abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Ni imidali ishimangira ubwitange, n’umuhate wabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b’abasivili muri icyo gihugu. Madamu Fossen yabashimiye umuhate na disipuline byabaranze mu kazi ko kurengera abaturage…

Read More

Ibihugu by’U Rwanda na Singapore byavuguruye amasezerano byari bifitanye

Leta y’u Rwanda n’iya Singapore zongeye gushyira umukono ku masezerano mashya kandi avuguruye arebana no gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi.  Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe na Perezida ba Singapore, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye, hanasinywa amasezerano yo kudasoresha inshuro ebyiri ibicuruzwa hagati y’Ibihugu byombi. Perezida Kagame uri mu ruzinduko…

Read More

Maroc : abarenga 152 batawe muri yombi kubwo gushishikarizaga rubanda guhunga igihugu

Igihugu cya Moroc cyataye muri yombi abantu 152, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushishikariza rubanda kuva muri icyo gihugu ikivunge, bakimukira muri Esipanye, mu gace ka Ceuta. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko imbaraga abo basore bakoresheje, zaburijwemo n’abashinzwe umutekano benshi bitigeze bibaho muri uwo mujyi. Ibice bibiri byigenga bya Esipanye, Ceuta na…

Read More

Intambara ya Ukraine n’Uburusiya : Abakorerabushake b’Uburusiya bari ku urugamba bari gupfa umusubirizo

Kuri ubu imibare iratangaza Abantu barenga 70,000 barwanaga mu gisirikare cy’Uburusiya ari bo bamaze gupfira muri Ukraine kuva iki gihugu cyatangira gushoza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare mu mwaka wa 2022. Buri munsi, amazina y’abiciwe muri Ukraine, ubutumwa bwo gutangaza impfu zabo ndetse n’amafoto yo mu mihango yo kubashyingura, bitangazwa mu Burusiya mu bitangazamakuru no ku…

Read More

Intambara ya Israel na Palestine : Isirayeli yateye Ibirindiro birindwi by’Umutwe wa Hezbollah muri Libani

Ingabo za Isirayeli kuri uyu wa kane zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro birindwi by’abarwanyi ba Hezbollah muri Libani. Zatangaje kandi itabwa muri yombi ry’umuturage wa Isirayeli ukekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Irani wo gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu. Mw’itangazo bwasohoye, ubutegetsi buvuga ko uwatawe muri yombi ari umucuruzi ufite abantu akorana na…

Read More

Abanyamuryango ba OTAN : baraganira ku ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitanu by’ibihangange mu Burengerazuba bw’isi, ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani n’Ubudage, bari i Paris mu nama ku ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Guverinoma z’ibi bihugu zifite impungenge nyinshi ko intambara ishobora gutwika akarere kose, ihereye muri Gaza no muri Libani. Muri Gaza, abahuza (ni ukuvuga…

Read More