Umwe mu barwanyi ba Wagner yiciwe muri Mali
Abagize itsinda ry’abacanshuro b’Uburusiya, Wagner, ryemeje ko umwe mu barwanyi bawo wafatiwe muri Mali atakiriho. Alexander Efremov, yari umwe mu mfungwa ebyiri z’Abarusiya zafashwe ari bazima n’inyeshyamba z’abaTuareg nyuma y’urugamba mu butayu, rwaguyemo abarwanyi ba Wagner babarirwa muri mirongo mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi. Umuvandimwe we Evgeny Efremov, yavuze ko Wagner yahamagaye kugirango ibamenyeshe urupfu…