DRC yashinje u Rwanda guhonyora nkana agahenge ko guhagarika imirwano

 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubilika iharanira Demokarasi ya Kongo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashinje u Rwanda gukomeza guhonyora nkana gahunda yashyizweho igamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ibi yabitangaje mu buhamya yatanze mu magambo ye ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku isi i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Aho yagize ati: “Hagati…

Read More

Syria : Perezida Bashar al Assad ashobora kuba yahungiye mu gihugu cy’u Burusiya

Perezida wa Syria, Bashar  al Assad n’umuryango we birakekwa ko baba bahungiye i Moscow, aho bahawe ubuhungiro n’igihugu cy’u Burusiya, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Tahrir al-Sham. Amakuru yo kuba Perezida Assad yahungiye mu Burusiya yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya TASS, byemeza ko aya makuru biyakesha umuntu wa hafi mu biro…

Read More

FARDC Ikomeje kugaba Ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa M23

Kuri uyu wa Gatanu, umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko waburijemo ibitero bikomeye byagabweho ku birindiro byawo  , ibi bitero bikaba byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu duce dutuwe n’abaturage benshi mu turere twa Masisi na Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.  Ibi bitero, byemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa M23,…

Read More

Kera kabayee ! Perezida Tshisekedi  yemeye ko noneho agiye guhura na Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi azahurira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2024, mu nama izabera i Luanda, mu murwa mukuru wa Angola. Iyi nama y’inyabutatu iteganyijwe mu rwego rwo gukomeza kuganira ku bibazo by’imibanire hagati y’ibihugu byombi, bibera mu…

Read More

RIB yataye muri yombi Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard

  Kigali, Rwanda – Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard, wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri RDF (J2), ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha byo gukubita umuntu nyuma y’uko yagiye gusura imwe mu nzu ze ziri mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Kayonza.  Uyu mukurikiranyweho, n’abakozi be 10, bashinjwa gukubita uwo muntu ku…

Read More

Urubanza rw’abarimo Ingabire Victoire bashaka guhirika ubutegetsi rwakomeje

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire Umuhoza, ari we uri inyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu. Ibi byatangajwe mu rubanza rw’abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi, ritemewe mu Rwanda, aho baregwa gushaka kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu rubanza rwabaye ku itariki ya 5 Ukuboza 2024 , ubushinjacyaha bwagaragaje ko…

Read More

Gisagara : umugore uregwa kwica umugabo we yatangaje icyabimuteye !

Mu karere ka Gisagara, mu Murenge wa Gishubi, umugore w’imyaka 33 akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye ku cyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 34.  Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 28 z’ukwezi gushize kwa Ugushyingo 2024, nyuma y’uko babanje gusangira inzoga mu kabari. Nk’uko abahagarariye ubushinjacyaha babitangaza ,bemeza ko umugabo n’umugore…

Read More