Nigeria : Abantu 13 bapfiriye mu mubyigano wo gufata impano za Noheli

Polisi ya Nigeria yatangaje  ko byibuze abantu 13, barimo abana bane, baguye mu mpanuka ebyiri  zatewe n’umubyigano wabaye muri iki gihugu mu gihe imbaga y’abantu benshi bari kujya gufata impano z’ibiryo n’imyambaro byo kuzakoresha mu birori bya Noheri n’isozwa ry’umwaka. Ku munsi wejo wa gatandatu, mu murwa mukuru w’iki gihugu witwa Abuja, byibuze habaruwe abantu…

Read More

Lubero : Sosiyete Sivile iratabariza abaturage bakomeje guhohoterwa na M23

Ku wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza ,  Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Lubero mu ntara  ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Kongo bwatangaje ko ibihumbi by’abaturage basinzwe ihereheru nyuma y’intambara zihora zishozwa n’umutwe wa M23 . Ibi ubuyobozi bw’uyu muryango bubitangaje nyuma yuko Perezida w’uyu muryango uharanira ubwisanzure…

Read More

DRC : UN yongereye igihe ubutumwa bwa MONUSCO

 Ku munsi wejo ku wa gatanu, 20 Ukuboza , Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi katoye icyemezo nimero  2765 cyo kongerera umwaka umwe manda y’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo buzwi nka MONUSCO. Inyandiko  yo gushyiraho iki cyemezo  yatanzwe n’Ubufaransa na Siyera Lewone, ndetse ikaba yaratowe ku bwumvikane…

Read More

Tshisekedi yashimangiye ko nta biganiro bizigera bihuza DRC na M23

Ku munsi wejo ku wa gatanu, 20 Ukuboza ,  Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yongeye gushimangira umwanya igihugu ayobora  gihagazeho ku bijyanye n’ingingo yuko cyajya mu mishyikirano yeruye n’inyeshyamba z’umutwe wa  M23  . Ubwo yari mu Nama y’Abaminisitiri yaraye iteraniye mu  murwa mukuru w’iki gihugu wa Kinshasa , Antoine Tshisekedi yatangaje ko nta mishyikirano na mito…

Read More

Minisiteri ya Siporo yahawe umuyobozi mushya !

Kuri  wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 , Perezida wa Repubulika, Paul Kagame  yagize  Mukazayire Nelly ,   Minisitiri wa Siporo mushya asimbuye Bwana Richard Nyirishema wari umazeho amazi ane , ndetse anakora n’izindi mpinduka zitandukanye muri Guverinoma . Perezida Kagame yaraye akoze zimwe mu mpinduka mu myanya imwe ni mwe muri Guverinoma aho abarimo Richard…

Read More

DRC : Perezida Tshisekedi yashyizeho umuyobozi mushya wa FARDC

Ku munsi wo ku wa kane , tariki ya 19 / Ukuboza/2024 , Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakoze impinduka zitandukanye ndetse anazamura mu ntera bamwe mu basirikare bakuru mu gisirikare cy’iki gihugu cyizwi nka FARDC . Nyuma y’itangazo  ryasomewe kuri tereviziyo y’igihugu izwi nka Radio-Télévision nationale congolaise [RTNC] ,  byasize uwitwa Liyetona…

Read More

Human Rights Watch yashinje israel ibyaha bya Jenoside

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, watangaje ko Israel yashoye Abanya-Palestina mu bwicanyi muri Gaza, ibica inabashyira mu buzima bukomeye.  Muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, Human Rights Watch yagaragaje ko Israel yakoresheje intwaro yo kubicisha inyota, ikaba yarabimye amazi meza mu gice cya Gaza, ibyo bikaba bishobora gufatwa nk’ibyaha…

Read More

DRC yasabiye ibihano bikomeye abayobozi ba RDF na M23

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yahamagariye umuryango w’abibumbye gufatira umutwe wa M23 n’igisirikare cy’u Rwanda ibihano bikakaye nyuma yuko bakomeje kuvunira ibiti mu matwi mu kubahiriza bijyanye no gishyira hasi intwaro ndetse bakanavana abasirikare mu babo mu burasirazuba bw’iki gihugu . Mu ibaruwa yo ku ya 17 Ukuboza 2024, yandikiwe akanama k’umuryango w’abibumbye…

Read More