DRC : M23 yamaze kwigarurira Teretwari ya Masisi

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4 Mutarama, teretwari ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yigaruriwe n’inyeshyamba za M23. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo izi nyeshyamba ziri kugenzura uyu mujyi, nyuma y’imirwano ikaze yabaye muri kariya gace kuva ku wa gatanu hagati y’inyeshyamba za M23, leta DRC yo ivuga ko…

Read More

Israel yishe abasaga 35 muri Gaza mu gihe muri Qatar hagiye gusubukurwa ibiganiro by’amahoro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 /Mutarama / 2025 ,nibura Abanyapalestine 35 baguye mu bitero byinshi bya Isiraheli byibasiye Gaza kuva muri iki gitondo, mu gihe imishyikirano igamije guhosha intambara  yitegura gusubukurwa. Kuri  uyu wa gatanu, ingabo za Isiraheli zahitanye nibura abantu 19 mu karere ka Gaza rwagati, nk’uko amakuru ava muri kariya gace…

Read More

Cote d’Ivoire  : Perezida Ouattara yirukanye burundu ingabo z’Abafaransa

Igihugu cya Cote d’Ivoire  cyatangaje ko abasirikare b’Abafaransa bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo muri Cote d’Ivoire bagiye kuva muri iki gihugu mu gihe cya vuba . Kuri wa kabiri w’iki cyumweru, itangazo rya Perezida Alassane Ouattara ryagiye ahagaragara ryashimangira amakuru ko iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika cyamaze gucana umubano wa gisirikare n’igihugu cy’ubufaransa…

Read More

Zambia : Umupolisi wari wafashe ku gasembuye yarekuye imfungwa ngo zijye kurya ubunani

Muri Zambiya   umupolisi wari wasinze  yarekuye abantu 13  bari bafunze bakekwagaho ibyaha bitandukanye kugira ngo bashobore kujya kwizihiza umwaka mushya wa 2025 . Umupolisi yitwa Titus Phiri  yatawe muri yombi nyuma yo kurekura abakekwagaho ibyaha bitandukanye bari bafungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya polisi ya Leonard Cheelo iherereye mu murwa mukuru, Lusaka, ngo bajye ku kwizihiza…

Read More

Zimbabwe : Yasanzwe agihumeka nyuma yo kumara hafi icyumweru abana n’intare n’inzovu

Umwana w’umuhungu w’imyaka umunani wo muri Zimbabwe, wari umaze iminsi itanu ari muri pariki y’inyamaswa zirimo intare n’inzovu, yatoraguwe ari muzima ntacyo yabaye. Uyu mwana ukiri muto yabonetse ari muzima nyuma yo kubura iminsi itanu muri parike y’inyamaswa z’inkazi  nk’intare n’inzovu iherereye mu majyaruguru ya Zimbabwe . Abicishije ku rubuga rwe rwa X , Umuyobozi…

Read More

DRC :  Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yamaganye ibyo guhindura itegeko nshinga

Umwe mu batavuga rumwe  n’ubutegetsi buriho muri DRC witwa Martin Fayulu yongeye gushimangira ko atazaha icyuho ubushake ubwo ari bwo bwose bwo kugerageza kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Mu butumwa yagejeje ku Gihugu mu gihe cyo gutangira umwaka , umuyobozi w’ishyaka riharanira imihigo y’ubwenegihugu n’iterambere muri DRC  (ECIDé)…

Read More

RIB yanyomoje uwayishinjaga ibirimo kumurenganya no kumuhohotera

Mu kanya gashize ,Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB] rumaze kunyomoza ibyo uwiyise Imanirakomeye kuri X yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kurenganura abantu abeshya ko barenganyijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Uyu witwa Imanirakomeye kuri rubuga rwa X yahoze ari Tweeter  yari yanditse ubutumwa bumvikanamo igisa nko gutabaza ku karengane kakorewe abantu barenga 150…

Read More

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda umutekano usesuye muri 2025

Perezida wa Repubulika Kagame yifurije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka muka mushya muhire ndete anizeza abanyarwanda bose ko umutekano n’ubusugire bw’igihugu bizarindwa ku cyiguzi n’inzira byose bizasaba . Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu butumwa  busoza umwaka wa 2024 buninjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025, aho yanagarutse ku bikorwa byaranze Igihugu muri uyu mwaka ushize….

Read More

USA : Imfungwa ya mbere yari ifungiwe muri gereza ya Guantanamo yasubijwe mu gihugu cyayo

Minisiteri y’ingabo y’Amerika yatangaje ko  umugabo witwa Ridah Bin Saleh al-Yazidi wari ufungiwe muri gereza ya Guantanamo  yasubijwe mu gihugu cye . Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko Bwana Yazidi yari umwe mu bari barafunzwe mbere muri Mutarama 2002. Nk’uko ikinyamakuru New York Times kibitangaza ngo  Yazidi ntabwo yigeze aregwa icyaha na kimwe ndetse…

Read More