Dore icyo Perezida Kagame atangaza kuri politiki ya Donald Trump

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye igisubizo icyifuzo cya Donald Trump wakunze kumvikana yemeza ko yifuza guhagarikira imfashanyo igihugu ayoboye kigenera ibihugu by’amahanga birimo n’ u Rwanda . Ubwo yari abibajijweho n’umunyamakuru rurangiranwa ukorera televiziyo ya CNN witwa Larry Madowo , Perezida Kagame yagize ati : “Perezida Trump afite uburyo budasanzwe akoramo bwo gukoramo ibintu…

Read More

Ishyirwaho ry’agahenge mu myanzuro myinshi yafatiwe i Dar es Salam

Inama yaberaga muri Tanzania y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, yafashe imyanzuro irimo ko ibikorwa by’urugomo bihagarara, hagatangwa agahenge. Iyo nama yasabye ko hasubukurwa ibiganiro hagati y’ibihugu birebwa n’iki kibazo ndetse n’izindi mpande zaba iza gisirikari n’iza gisivili, harimo n’umutwe wa M23. Ubwo yatanganga ijambo kubitabiriye…

Read More

AMAKURU MASHYA : By’amaherere ,Tshisekedi ntiyitabiriye inama ya EAC muri Tanzania

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025 , Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika iharanira Demokarasi yatangaje ko ataza kuboneka mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu binyamuryango wa EAC na SADC iteganijwe kubera mu i Dar es salam ahubwo ko yohereje intumwa igomba kumuhagararira . Bitunguranye , Perezida Felix Tsisekedi yatangaje ko ataza kuboneka…

Read More

Nyamasheke : Ubujurire bwa Sgt Minani Gervais bwateshejwe agaciro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2024 ,Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igifungo cya burundu cyari cyarahanishijwe Sgt Minani Gervais, kigumaho nyuma yo gushimangira ko ahamwa n’ibyaha byo kwica abantu batanu abarashe ku bushake.  Sgt Minani wari wajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare kandi yari yarahanishijwe kwamburwa impeta zose za gisirikare, tariki 9…

Read More

DRC : M23 yashinje MONUSCO kurekura inkozi z’ibibi

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwashinje ingabo z’umuryango z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanire Demokarasi ya Kongo [MONUSCO ] kugira uruhare mu irekurwa ry’abarimo ingabo za FARDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR bari baratawe muri yombi n’uyu mutwe ubushinja ubwicanyi bw’abasivili bwabereye mu mujyi Goma . Mu itangazo ryashinzwe ahagaragara ku munsi wejo tariki…

Read More

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye muri DRC yanyujijwe mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025 , imibiri y’abasirikare b’Afurika y’epfo basaga 14 baherutse kugwa mu mirwano iherutse gushyamiranya FARDC ndetse n’umutwe wa M23 yanyujijwe mu Rwanda ijyanwe mu gihugu bakomoka kugirango ijye guhashyingurwa mu cyubahiro. Iyi mibiri y’izi ngabo z’Afurika yanyujijwe mu Rwanda icishijwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na…

Read More

Igihugu cya Malawi cyabaye icya mbere mu kwivaniramo akabo karenge mu ntamara ya Congo na M23

Leta y’igihugu cya Malawi yamaze kubwira ingabo zayo ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziriyo mu rwego rwo kubungabunga abahoro [nk’uko zo zibivuga] kwitegura gutaha. Binyuze kuri perezida w’iki gihugu Lazarus Chakwera yasabye ko hahita hatangira imyiteguro y’ikubagaho yo kugaruka kw’ingabo z’igihugu cye  MDF (Malawi Defence Force) mu gihe urugamba mu burasirazuba bwa…

Read More

M23 yihanangirije leta ya DRC na UN

Ihuriro ry’umutwe wa AFC / M23 ryahamagariye umuryango w’abibumbye hamwe leta ya DRC kureka gukomeza kwirengagiza ukuri kwihishe inyuma y’impfu z’abasivile mu mujyi wa Goma . Imibare ituruka muri raporo y’iri huriro rya M23 yerekana ko abapfiriye muri iyi mirwano bagera kuri 2500 barimo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,ingabo z’u Burundi ,abacanshuro…

Read More

Ntago nzigera nkura ingabo zange muri DRC hakiri imirwano : Ramaphosa

Perezida wa Afurika y’Epfo yatangaje ko atazigera akura ingabo z’igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe hakirangwamo intambara ndetse n’imyivumbagatanyo ya politiki. Kuri Ramaphosa , avuga ko abasirikare b’igihugu cye bazava muri DRC bitewe n’ingamba zizaba zashyizweho zigamije kugarura amahoro arambye mu Burasiraziba bw’iki gihugu ngo cyangwa igihe hazaba hemejwe agahenge kagomba…

Read More