Munyenyezi Beatrice ushinjwa ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyo kuba yarigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1994
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo rwakomeje kumva ishingiro ry’ubujurire bwa Beatrice Munyenyezi wajuririye igifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 . Abashinjaga Munyenyezi batangaje ko uyu mugore yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mbere ya jenoside nubwo we abihakana…