Bukavu : abantu 17 bapfiriye mu iturika ryabaye mu nama ya M23 bashyinguwe

Ishami ry’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ku isi rya Croix Rouge rikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo ryatangaje ko ryashyinguye imirambo y’abantu 17 bapfiriye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu mujyi wa Bukavu ubwo abaturage bari bitabiriye inama y’umutwe wa M23 . Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC / M23 yemeza ko mu mirambo 17 yashyinguwe harimo…

Read More

Ubwongereza bwafashe bitanu Canada bitatu ; menya igihano kimwe ku kindi ibi bihugu byafatiye u Rwanda

Ibihugu by’Iburayi bikomeje gufatira ibihano ku bwinshi igihugu cy’u Rwanda, bagishinja gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje gutikagurana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bihugu kandi bishinja u Rwanda kohereza ingabo z’arwo mu burasirazuba bwa Congo, aho inshabwenge z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko u Rwanda rufite ingabo ku butaka bwa Congo ziri…

Read More

Ubwongereza bwemeje ko butazishyura u Rwanda mu bijyanye n’umushinga wapfubye w’Abimukira

Igihugu cy’Ubwongereza cyemeje ko ntayandi mafaranga kizaha igihugu cy’u Rwanda mu mushinga baribafitanye mu rwego rwo guhangana n’abimukira binjiraga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’Ubwami bw’u Bwongereza, ubwo yagarukaga ku byo mugenzi we w’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje bijyanye n’iki kibazo abicishije ku rukuta rwe rwa X. Iki gihugu cyemeza…

Read More

FDLR yemeje ko Gakwerere ushinjwa kwica Rozalia Gicanda yari mu buyobozi bwayo bukuru

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwemeje ko umwe wari mu bayobozi bawo bo mu nzego nkuru zawo witwa Gakwerere unakekwaho kwica umwamikazi Gicanda Rozalia ari mu basirikare b’uyu mutwe bahawe u Rwanda n’umutwe wa M23 mu mpera z’icyumweru gishize . Inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zerekana…

Read More

Ububiligi : Abanyekongo bakoze imyigaragambyo yo gusabira u Rwanda ibihano

Abanyekongo bakoreye imyigaragambyo imbere y’ibiro by’inteko inshinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi biherereye mu gihugu cy’Ububiligi basaba uburayi gukoresha imbaraga zabwo mu guhatira u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri DRC . Ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe,nibwo abanyekongo basaga ibihumbi bakoreye urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’Ububigi mu mihanda ikikije…

Read More

DRC : Uganda yohereje izindi ngabo zayo muri Ituri

Igisirikare cya Uganda cyimaze kwemeza ko cyohereje izindi ngabo zacyo mu wundi mujyi uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri kariya gace . Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru , Felix Kulayigye usanzwe ari umuvugizi ndetse akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya…

Read More

M23 yahaye ubutumwa bukomeye abasize bakoze jenoside bakomeje kwihishahisha muri DRC

Umutwe wa M23 wahamagariye inyeshyamba ndetse n’ingabo z’amahanga zikiri kubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo byumwihariko izasize zihekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 kumanika amaboko bagasubira mu bihugu bakomokamo . Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC / M23 bwatangarije ibi mu muhango wabereye ku mupaka wa Rubavu , aho M23…

Read More

Tshisekedi yahaye imbabazi imfungwa eshatu zitavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ku munsi wejo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yahaye imbabazi abanyepolitiki batatu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bari bafungiye muri gereza nkuru y’iki gihugu ya Makala . Aba banyapolitiki barekuwe barimo Seth Kikuni , Mike Mukebayi ndetse na Denise Mukendi bari baratawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangisha ubuyobozi buriho abaturage ndetse…

Read More