Umutekano w’u Rwanda ntago ugomba kwirengagizwa mu gihe hakemurwa ibibazo by’umutekano bya DRC : Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bigomba nabyo bigomba kurebwaho mu gihe hashakirwa umuti ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo . Ibi yabivugiye mu nama ihuriweho n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC) yateranye ku wa mbere, tariki ya 24 Werurwe, kugira ngo bakemure ikibazo…