DRC : Abantu 22 bapfiriye mu mwuzure ukomeye watewe n’imvura

Nibura abantu 22 bishwe nyuma yuko imvura nyinshi yateje umwuzure ukomeye mu murwa mukuru Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, usenya amazu ndetse n’imihanda irengerwa. Ku cyumweru, nibwo Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu, Patricien Gongo yatanze uyu mubare w’abapfuye ariko ashimangira ko ari “by’agateganyo” kuko ibarurwa ry’abahitanwe nawo rigikomeje kugeza ubu.  Gongo kandi yanongeyeho…

Read More

#KWIBUKA 31 : Tariki ya 7 Mata 1994 ibikorwa byo kwica abatutsi byakwiriye hirya no hino mu gihugu

Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga ryo gutsemba Abatutsi muri Kigali . Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe…

Read More

#KWIBUKA 31 : inyoborabikorwa ku kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi

7 Mata 2025, U Rwanda n’isi yose, turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuzakomeza kugendera ku ngingo yo “Kwibuka Twiyubaka”. Tuzazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatusi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.  Hazagaragazwa umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga wo kutigira ku…

Read More

Kongo – Kinshasa yakuriyeho Visa abaturage ba Tanzania

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  Thérèse Kayikwamba  yatangaje ko abaturage bose binjira muri iki gihugu baturutse mu gihugu cya Tanzania bakuriweho Visa  binyuze mu bwumvikane mu rwego rw’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC). Ku munsi wejo nibwo Madame Thérèse Kayikwamba Wagner yashyikirije Inama Njyanama ya Kongo inyandiko yerekeye ibyo gusonerwa viza…

Read More

APR FC y’abato yahize abandi mu irushanwa ry’Urubuto Community Youth Cup

Amakipe y’abato ya APR FC yegukanye ibikombe bitatu muri bine byahatanirwaga mu irushanwa Urubuto Community Youth Cup. Ni irushanwa ryari rimaze amezi atanu rikinirwa mu Mujyi wa Kigali, rikaba ryarahuje amarerero 18 yigisha abana gukina umupira w’amaguru, rikaba ryarakinwe mu byiciro bya U-10, U-13, U-16 ndetse n’abakobwa ba U-16. APR FTC yageze ku mikino ya…

Read More

KWIBUKA 31 :  ikiganiro Hon. Tito Rutaremara yagiranye kuri telephone na col. Bagosora na Gen. Ndindiriyimana indege ya Habyarimana ikimara kuraswa

 Mu ijoro ryo Kuwa 06 Mata 1994 , bimaze kumenyekana ko indege ya Habyarimana imaze kuraswa ,radio Radio LTRM ,Radio Rwanda na agencies international zimaze kubyemeza .  Muri icyo gihe abaturage batangiye guhamagara ingabo za RPA zari muri CND bababwira ubwicanyi buri gukorwa na abajepe n’interahamwe bica abatutsi n’ abaminisitiri bo muri opposition.  Impamvu bahereye…

Read More

#KWIBUKA 31 : Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye ko jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bw’Ababiligi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yatangaje ko inkomoko yimbitse ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse mu bukoloni bw’Ababiligi, bwangije Ubunyarwanda  hanyuma bugashyira mu bikorwa ingengabitekerezo yabwo mu mitwe ya politiki yo mu Rwanda . Ibi yabitangarije mu mu nama Mpuzamahanga ku  Kwibuka ku nshuro ya 31, aho ahanini abayitabiriye baganiriye ku kuba…

Read More

Umuyobozi muri ‘FIFA’ yagaragaje ko atishimiye inyifato y’abafana ba Marine FC bagaragaje ku mukino wa Rayon Sports

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku kibuga mu Ishyirahamwe rya ruhago ku isi “FIFA” Bwana Bonnie Mugabe yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abafana ba Marine FC Ku mukino wahuje iyi kipe na Rayon Sports ukarangira banganyije ibitego bibiri kuri bibiri (2-2). Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 05 Mata 2025, kuri sitade Umuganda mu karere…

Read More

Abana basaga 400 binjijwe mu bikorwa bya gisirikare ku gahato muri DRC – Raporo ya Save the Children

Umuryango wita ku bana, Save the Children,  watangaje  ko abana basaga 400 bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo binjijwe mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2025, harimo abari bafite imyaka 14 bakuwe ku mashuri no ku mihanda bagahita bashyirwa mu mirwano. Bivugwa ko abana…

Read More