Ukuri ku makuru avuga ko ibiganiro bya Leta ya Congo na AFC/M23 byari kubera Qatar byasubitswe

Nyuma y’amakuru yavuzwe ko ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu byasubitswe, amakuru mashya aremeza ko ibi biganiro byabaye ndetse bikaba ku nshuro ya Kabiri . Igihe cyari kibaye kirekire Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaranze kuganira n’umutwe wa M23 mu buryo…

Read More

Kwibuka31: Dore uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Butare

Uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare wari Umujyi wa 2 mu Gihugu witwa “Capitale y’Abanyabwenge” buratangaje ndetse buranababaje .  Habanje hashyirwaho  “Comité du Salut Public”yari ishinzwe kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu nzego z’imirimo, i Butare, uruhare rw’ishyirahamwe SECA ryahuzaga abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abayarangije, ryayoborwaga na Padiri Naveau…

Read More

# KWIBUKA 31:Tariki ya 10 Mata 1994 ,Ubwicanyi bwarakomeje muri Rushashi, Ngororero, muri Kiliziya ya Gahanga n’ahandi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na minisitiri w’intebe Jean Kambanda Kuvana abantu mu Rwanda…

Read More

DRC : amashyaka menshi akomeje kwitandukanya n’icyemezo cya Kabila cyo kujya mu ishyamba

Amwe mu mashyaka yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo arimo UPDS na PPRD yatangaje ko yitandukanje ndetse anagaya icyemezo cy’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu  Joseph Kabila uherutse kwemeza ko agomba kukigarukamo anyuze mu burasirazuba bw’iki gihugu ahanini bugenzurwa na M23 . Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, tariki ya 9 Mata, umunyamabanga…

Read More

#KWIBUKA31: Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) na Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, bafatanyije n’abandi banyarwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’isi yose, kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa byo kwibuka byabereye…

Read More

Perezida Kagame yashimiye Arsenal kubwo kwitwara neza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe n’intsinzi ya Arsenal imbere ya Real Madrid mu mukino ubanza wa UEFA champions league wabereye kuri Emirates Stadium. Wari umukino utegerejwe na benshi, Arsenal ntiyahabwaga amahirwe imbere ya Real Madrid imaze kwegukana Champions League inshuro 15 , ndetse ikaba arinayo ifite igiheruka batwaye batsinze Borussia…

Read More

#KWIBUKA31: Sobanukirwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe kwibuka miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri jenoside muri 1994 mu rwego kubasubiza icyubahiro bambuwe. Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri  buri itariki 7 Mata. Ni igihe n’umwanya wo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no gufata mu mugongo  abacitse ku icumu…

Read More

KWIBUKA31 :  António Guterres yasabye isi gukumira amacakubiri n’urwango

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mata 2025 ,Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa yageneye abatuye Isi, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, António Guterres yabasabye gushyira imbaraga mu gukumira imvugo z’urwango n’amacakubiri zikomeje gukwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuva nyuma ya 1994, haba umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu…

Read More

DRC yahagaritse ubufatanye bwose ifitanye na USA kubera politike nshya ya Trump

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ihagaritse, amasezerano yose n’indi mikoranire  yose ifite aho ihuriye n’inyungu cyangwa ibyifuzo  bya Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera Politike nshya ya Donald  J.Trump . Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Kongo, ryatangajwe ku mugoroba wo ku munsi wejo wa mbere tariki ya…

Read More