Hari abanyamakuru bacyitwara nka ba Ngeze Hassan wa RTLM : Umuyobozi wa Pax Press
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin, yavuze ko hakiri abanyamakuru bitwara nka ba Ngeze Hassan mu kubiba urwango no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu ahanini cyagarukaga ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bwana Twizeyimana Albert Baudouin usanzwe uyobora umuryango…