Ese Papa Francis wasezeweho bwa nyuma n’imbaga ni muntu ki ku Rwanda ?

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2025 ,abantu basaga ibihumbi 200 bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Papa Francis ,uyu muhango ukaba watangirijwe ku Mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero iherereye i Vatican . Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro no gushyingura Papa Francis witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abami, abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’Abakirisitu Gatolika…

Read More

Ikigero cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kigiye kugabanuka: Raporo ya IMF

Ikigega mpuzamahanga cy’imari [IMF (International Monetary Fund)] giherutse gusohora raporo igaragaza uko ubukungu bw’isi ndetse n’ubw’ibihugu ku giti cyabyo buteganyijwe kuzitwara mu mwaka wa 2025 no mu wa 2026, hagendewe ku byemezo byafashwe n’ibihugu mu by’ubukungu, imihindagurikire y’umusaruro, umutekano, n’ibindi. IMF yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’isi (GDP) , uzazamuka ku rwego rwa 2.8% mu mwaka…

Read More

Hatawe muri yombi abayobozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi abayobozi batatu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli [RMB]. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2025,nibwo RIB ibicishije ku rukuta rwayo rwa X yemeje ko aba bayobozi uko ari 3 bakurikiranweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu…

Read More

Santrafurika : Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali y’ishimwe

Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA yo kubashimira ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi. Mu bambitswe imidari harimo abo mu matsinda abiri; RWAFPU-1 na RWAPSU, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140, n’abapolisi b’u Rwanda 33 badakorera mu matsinda (IPOs). Ni…

Read More

Umukinnyi uri muri batatu b’ingenzi muri Real Madrid ashobora kudakina umukino wa Barcelona kubera imvune

Rutahiza w’Umufaransa wa Real Madrid ,Kylian Mbappé, ashobora kutabanza mu kibuga cyangwa ntanagaragare ku mukino bafitanye na Barcelona kuri uyu munsi ukaba Finali ya Copa del Rey uteganyijwe ku isaha y’i saa yine z’umugoroba (22:00PM). Real Madrid isanganwe ibibazo by’imvune birimo iby’Umufaransa Eduardo Camavinga, David Alaba bose batagomba kugaragara kuri uyu mukino twirengagije abandi bafite…

Read More

Muhire Kevin yatangaje icyatuma akinira APR FC mu buzima bwe!

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yemeje ko Rayon Sports iramutse itemeye kumugumana , ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) ikamwifuza yayerekezamo cyane ko icyangombwa ari imibereho y’umuntu(kwinjiza amafaranga). Ibi byose bikubiye mu kiganiro yaginye n’umunyamakuru Canisius Kagabo , aho yagarutse kuri byinshi harimo n’ibimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports bisa no kwitsindisha kwa bamwe…

Read More

Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire uhereye ku mwaduko w’Abakoloni : Dr. Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi byatangiye mu 1959 binyuze mu ivangura n’itotezwa ryakorwaga na Repubulika zariho icyo gihe byatijwe umurindi n’itangazamakuru, amadini, amashyaka ya politiki ndetse n’ingabo z’igihugu, aho mu mbwirwaruhame zitandukanye abayobozi bagiye bashishikariza abaturage gukora Jenoside. Ibi yabitangarije mu kiganiro ku munsi w’ejo…

Read More

Umunyarwanda wigize umuvumvu muri Amerika yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda witwa Faustin Nzabumukunzi wari warigize umuvumvu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda yatawe muri yombi , aho yari mu buhungiro muri leta zunze Ubumwe z’Amerika . Ishami ry’ubutabera bwo muri leta zunze z’Amerika ryatangaje ko Faustin akurikiranyweho ibyaha bya jenoside ,ibikorwa by’urugomo ndetse n’ihohoterwa yakoze ubwo yari umuyobozi mu…

Read More