Elon Musk aricuza amagambo yatangaje kuri Perezida Trump

Umuherwe  Elon Musk yatangaje ko yicuza amagambo yatangaje ku Perezida w’Amerika, Donald Trump, mu ntambara y’amagambo bombi baherutse kugirana ku mbuga nkoranyambaga. “Ibyo navuze ku Perezida Donald Trump byarenze urugero. ndabyicuza,” ni ko Musk yabitangaje kuri X, urubuga rwe rwa interineti. Ni nyuma y’uko uyu mugabo usanzwe ari nyiri Tesla n’uruganda SpaceX ashinjije Trump gushyigikira…

Read More

Kayonza : Polisi y’u Rwanda yerekanye abagize agatsiko kacucuraga abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yerekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, abagabo batanu bakekwaho kuba mu itsinda ry’abagizi ba nabi bamaze igihe bateza umutekano muke mu turere twa Kayonza na Gatsibo binyuze mu bikorwa by’ubujura n’ibikorwa by’urugomo biteguwe. Iri tsinda rigizwe n’abasore batandatu barimo abavandimwe babiri bavukana, mukuru  wabo,…

Read More

Ni muntu ki ? (Anderson Oliveira)

Ni umwe mu bakinnyi 11 bakomoka mu gihugu cya Brazil babashije gukina ndetse bakanigaragaza cyane mu ikipe ya Manchester United. Kuva avukiye i Porto Alegre muri Brazil, n’uburyo yazamukiye mu ikipe ya Grêmio, kugeza asezeye kuri ruhago muri 2020, byose biraba bikubiye muri iyi nkuru. Uyu munsi ikinyamakuru Dailybox, cyaguteguriye inkuru ivuga kuri bimwe mu…

Read More

Umutoza wajyanye Rayon Sports mu matsinda ‘Ivan Minnaert’ yagaragaje uburyo yatunguwe no kuba Meddie Kagere agihamagarwa mu Mavubi

Umutoza watoje Rayon Sports akayijyana mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2018 , Ivan Jacky Minnaert yanenze bikomeye kuba Meddie Kagere agihamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Kandi hari amakipe akomeye mu Rwanda ahemba amafaranga menshi ari yo ya Rayon Sports na APR FC yakabaye abacura. Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV 10 Rwanda, uyu…

Read More

Gutakaza u Rwanda ni igihombo kuri ECCAS, si ku Rwanda : Impuguke mu bya politike

Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Malabo muri Guinée Equatoriale ku wa 7 Kamena 2025, u Rwanda rwatangaje ko rusohotse burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo hagati muri Afurika, ECCAS.  Iki cyemezo cyakurikiye ukutumvikana kwakomeje hagati ya Kigali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko ku bijyanye no kwima u Rwanda uburenganzira bwo kuyobora…

Read More

Volleyball :Umunya – Kenya Sande Nemali wa Police VC ari mu bazitabira Igikombe cy’Isi 2025

Sande Nemali, umukinnyi w’icyitegererezo mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, yasohotse ku rutonde rw’agateganyo rw’ikipe y’igihugu ya Kenya izitabira Igikombe cy’Isi cya FIVB kizabera muri Thailand kuva tariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 7 Nzeri 2025. Nemali, usanzwe akinira ikipe ya Police Women’s Volleyball Club, yabaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25, aho yegukanye…

Read More

Liberia : Bane barimo n’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko  bashinjwaga iterabwoba barekuwe by’agateganyo

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Liberia, Jonathan Fonati Koffa, hamwe n’abandi badepite batatu barimo Abu Kamara, Dixon Seboe na Jacob Debee, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya $440,000 (angana na miliyoni zisaga 550 mu mafaranga y’u Rwanda). Aba bayobozi bose bashinjwa uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyabaye ku wa 18 Ukuboza 2024, ubwo…

Read More