Wenceslas Twagirayezu wakoze Jenoside agiye kurangiriza igihano cye muri Denmark

Nyuma y’imyaka myinshi y’imanza hagati y’u Rwanda na Denmark, urukiko rwo muri Denmark rwemeje ko Wenceslas Twagirayezu, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, agomba kurangiriza igihano cye cy’imyaka 20 muri gereza yo muri icyo gihugu. Icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa Hillerød ku wa 10 Kamena 2025, rwemeza ku mugaragaro igihano cyari cyamukatiwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubujurire mu Rwanda ku…

Read More

Fatakumavuta yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu

 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw umusangiza w’amashusho (vlogger) Jean-Bosco Sengabo, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Fatakumavuta, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guharabika, gukwirakwiza ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu byaha bitanu yari akurikiranyweho, urukiko rwamuhanaguyeho bibiri: ivangura n’icyaha cyo gusuzugura abantu mu…

Read More

Byinshi kuri ‘Super Ballon d’Or’ igiye kongera guhanganisha Messi na Cristiano

Ikinyamakuru cy’Abafaransa gitegura ibirori bitangirwamo igihembo cya Ballon d’Or ku mukinnyi uba waritwaye neza ku isi mu gihe kingana n’umwaka w’imikino, giherutse guca amarenga ko gishobora kongera gutanga igihembo cya Super Ballon d’Or ku nshuro ya Kabiri mu mateka. Igihembo cya Ballon d’Or gisanzwe cyatangiye gutangwa mu mwaka 1956 mu gihe iyi ya ‘Super Ballon…

Read More

Brazil na Argentine zirimo, amakipe amaze kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2026

Ikipe y’igihugu ya Brazil iherutse gutsinda iya Paraguay igitego kimwe ku busa(1-0), bituma ibona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026, cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico. Dore ibihugu ibihugu bimaze kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2026! Africa: Amakipe 53 n’iyo yitabiriye imikino yo gushaka itike y’igikombe…

Read More

Rayon Sports iri mu biganiro byo gusinyisha Samuel Pimpong wahoze muri Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’Umunya-Ghana Samuel Pimpong kugira ngo aze kuyisinyira, nyuma yo gutandukana na FC Shiroka yo muri Albania nyuma ya shampiyona ya 2024/2025. Pimpong w’imyaka 25 y’amavuko, yigeze gukinira Mukura Victory Sports ku gihe cy’umutoza Afahmia Lotfi, aho yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi bifashishwaga ku ruhande rw’iburyo.  Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane…

Read More

Breaking News : Amavubi ntazitabira CECAFA 2025 kubera amikoro

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagore, izwi nka She-Amavubi, ntiyagaragaye mu bihugu bizitabira Irushanwa rya CECAFA Senior Women’s Championship ryo mu 2025, rizabera i Dar es Salaam muri Tanzaniya kuva ku itariki ya 13 kugeza kuya 21 Kamena. Iri rushanwa rizahuza amakipe atanu arimo: Tanzaniya, Uganda, Kenya, Uburundi na Sudani y’Epfo. Biteganyijwe ko rizakinwa mu buryo…

Read More

Denis Kazungu yasabye kugabanyirizwa igihano cyo gufungwa burundu yahawe !

Denis Kazungu, wahamijwe icyaha cyo kwica abantu 13  mu mwaka ushize, yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa 12 Kamena 2025, asaba kugabanyirizwa igihano cy’igifungo cya burundu yahawe n’inkiko. Kazungu, wafashwe muri Nzeri 2023 nyuma y’amakimbirane n’uwo yakodeshaga inzu i Busanza mu Karere ka Kicukiro, yafashwe ubwo inzego z’umutekano zasangaga imirambo myinshi ishyinguwe inyuma y’inzu ye….

Read More

Abandi basirikare ba SADC bari Kongo batashye banyuze mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, abasirikare bo mu muryango w’iterambere uhuza ibihugu by’ Afurika y’Amajyepfo (SADC) batangiye kuva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gikorwa cyo gukura abasirikare n’ibikoresho cyari cyaratangiye muri Mata. Aba basirikare, baturutse mu bihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo, bari bamaze igihe…

Read More

Abanyarwanda babiri bahawe Igihembo nk’abagize uruhare rurambye mu Bukerarugendo muri Afurika

Abanyarwanda babiri, Michaella Rugwizangoga na Olivier Mugwiza, bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika mu mwaka wa 2025, nk’uko byatangajwe na Ranks Africa. Iri rushanwa ngarukamwaka rigamije gushimira abantu bahindura amateka y’ingendo n’ubukerarugendo muri Afurika binyuze mu guhanga udushya no kugira ingaruka nziza ku baturage. “Ubwitange bwabo n’udushya…

Read More