FootballHomeSports

Carlo Ancelotti yakomoje ku mayeri ateganya gukoresha mu mukino bafitanye na Man City

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid, Carlo Ancelotti, yatangaje ko umukino ikipe atoza ifitanye na Manchester City, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ugomba kuzinjiranwamo ingamba zisa neza nkizo baherutse gukoresha ubwo basuraga ndetse bagatsindira iyi kipe ku kibuga cyayo Etihad.

Ikipe ya Real Madrid, irajya gukina uyu mukino iri mbere n’ibitego 3-2,dore ko yabonye intsinzi iryoshye mu cyumweru gishize ubwo iheruka mu Bwongereza.

Amashusho agaragaza uko umukino ubanza wagenze . credits : Real Madrid channel .

Abasesenguzi benshi baraha amahirwe ikipe ya Real Madrid, aho bashingira kuri uwo musaruro nyine wo mu mukino ubanza.

Uyu mugabo kandi yatangaje ko, mu bijyanye n’imikinire mu kibuga adateganya gukora impinduka zikomeye ndetse ko ashobora no kuza gukoresha uburyo nkubwo aherutse gukoresha mu cyumweru gishize.

” Uzaba ari umukino mwiza ubereye ijisho , ugoranye kandi ukomeye. Tugiye kugerageza twitegure neza ndetse dukore iyo bwabaga tugarure abakinnyi bashobora kuba badufasha,” ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Madrid,mu murwa mukuru w’igihugu cya Esipanye.

” Turaza kugerageza gukina umukino mu buryo nk’ubwo twakinnyemo ubushize. Igitekerezo cyacu nicyo gusa ugendeye ku buremere bw’umukino wo gukuranwamo, ibintu byose biba bishoboka mu gihe cy’iminota 90.”

Kimenyabose umutoza Pep Guardiola, usanzwe atoza ikipe ya Manchester City, we, yatangaje ko ikipe ye ifite amahirwe angana na rimwe ku ijana (1%) ku kuba yagira icyo ihindura ku gitsindo cy’umukino, ni mu gihe mugenzi we Carlo Ancelotti, avuga ko ari ibintu bikomeye cyane ahanini ugendeye ku biri gutangarizwa hanze y’ikibuga.

” Sinkeka ko ibyo atekereza ari byo koko. Nzamwibariza numve neza niba ari byo yiha amahirwe angana na 1%,” ubwo Ancelotti, yasubizaga uwari umubajiji ku magambo ya Guardiola. Yakomeje kandi agira ati: ” sinkeka ko dufite 99%. Ahubwo tuzi neza ko dufite amahirwe make kandi ayo niyo tugomba gukoresha, tukagerageza kubikora nkuko twabikoze mu mukino ubanza kandi byaraduhiriye.”

Biteganyijwe ko myugariro ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Antonio Rudiger, agomba kugaruka ku rutonde rw’ababanzamo rwa Real Madrid, nyuma yuko uyu yaramaze hafi imikino 4, atagaragara mu kibuga ibyari byatewe n’ikibazo cy’imvune.

Nubwo bitaremezwa neza birashoboka cyane ko ba myugariro David Alaba na Lucas Vasquez, bazaba bagaragara ku rupapuro rw’umukino nyuma y’iminsi batagaragara mu kibuga.

Ni imbaraga zisa nk’iziyongereye mu bwugarizi bw’ab’ i Madrid, nyuma yo gukinisha Raul Asencio, ukiri muto, ubwo yafatanyaga na Aurelien Tchouameni, mu mukino ubanza wabereye i Manchester, aho byagaragaye cyane ko hari ikibazo gikomeye mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *