FootballHomeSports

Carlo Ancelotti yagize icyo avuga kubyo kwerekeza mu ikipe y’igihugu ya Brazil

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Carlo Ancelotti yanze ubusabe bwo kuganira n’ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru muri Brazil.

Nyuma y’intsinzwi ikakaye y’ikipe y’igihugu ya Brazil, ubwo yandagazwaga n’ikipe y’igihugu ya Argentine ku bitego 4 kuri 1. Ibi byahise bitera icyikango mu bakurikiranira hafi iyi kipe, ndetse ibitangazamakuru byinshi byo mu gihugu cya Brazil, bikaba biri kuvuga ko bishoboka cyane kuba Dorival Junior usanzwe atoza iyi kipe ashobora kuza gusimbuzwa umutaliyani Carlo Anceloti.

Nubwo byagaragaye ko Carlo Ancelotti, ashobora kuzumvikana n’iki gihugu amakuru ariho ubu aravuga ko uyu mugabo ashobora kuba yaba yamaze kwisubiraho kuri iki cyemezo aho yemeza ko amaso ye n’ibitekerezo bye byose byerekeje ku ikipe ya Real Madrid, kugeza ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye. Kuri uyu wa Gatanu ubwo uyu mutaliyani yaganiraga n’itangazamakuru, yabajijwe icyo avuga ku biri kuvugwa maze nawe atazuyaje ahita avuga ko ntacyo ibyo yabitangazaho na gito.

“Oya,” nicyo gisubizo Carlo Ancelotti yasubije ubwo yari abajijwe niba hari ibiganiro yaba yaragiranye n’ishyirahamwe rishinzwe imikino mu gihugu cya Brazil (CBF).

” Nagize igihe kinini muri iyi minsi yahariwe amakipe y’ibihugu kuko nabonye umwanya mwiza wo kujya gusura ababyeyi bakuru kandi ni ibintu nakunze cyane. Gusa ntababeshye sinigeze nsoma inkuru nkizi muriho mumbaza.

” Amasezerano yanjye ameze neza, ntacyo mfite kindi nsaba. Nkunda igihugu cya Brazil, abakinnyi bacyo ndetse n’abafana bacyo, gusa icyo nababwira cyo ni uko nkifitanye amasezerano n’ikipe ya Real Madrid.

Nta gihe kinini gishize umunyabigwi Ronaldo el Fenomino atangaje ko mu mpera z’umwaka w’imikino wa (2022/2023) yari yaganiriye n’umutoza Carlo Ancelotti, ku kuba yari guhita afata iyi kipe y’igihugu, gusa ibyo nabyo uyu mugabo yabyigaramye maze asubiza agira ati:

” Siniyibuka nganira na Ronaldo ku bintu nkibyo.”

Kugeza ubu Ancelotti afite amasezerano agomba kurangira muri 2026, gusa nyuma y’inkuru z’igenda rye zimaze igihe zicaracara, byatangiye kuvugwa ko Xabi Alonso usanzwe atoza Bayer Leverkusen, ari we uza imbere ku rutonde rw’abashobora gusimbura uyu mugabo.

Alonso, ufite amasezerano agomba kurangira mu mwaka utaha ari mu bahabwaga amahirwe yo gutoza ikipe ya Real Madrid, mu mpeshyi ishize, gusa we ubwe yaje kwitangariza ko yashakaga kugumana n’ikipe ya Bayer Leverkusen.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru maze akabazwa kubyo kuba yahabwa amahirwe yo gutoza ikipe y’ikigugu nka Real Madrid, Xabi Alonso yagize ati:

” ubwo nabazwaga ntyo mbere, nari mfite uburyo bwo gutoranya gusa kuri ubu nta buryo mfite. Ndumva iryo ariryo tandukaniro riri hagati y’ibi bihe bibiri.

” Ubu navuga ko icyo nimirije imbere ari ugusoza neza uyu mwaka w’imikino dore ko tugeze no mu gihe cyiza cyo gukina. Ubu ntidushaka kwikaraga muri byinshi cyangwa kujya mu bindi bitajyanye na ruhago.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *