HomePolitics

Canada yashyize iherezo ku mikoranire na Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Mu kiganiro n’itangazamakuru, minisitiri w’intebe wa Kanada Mark Carney yavuze ko imikoranire yari imaze igihe hagati ya Leta ya Kanada na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ishyizweho mu by’ubukungu, umutekano mu bya gisirikare ushyizweho iherezo.

Ati” Umubano twari tumaze igihe dufitanye na Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika w’ubufatanye muby’ubukungu, umutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare, ushyizweho iherezo.

Ibi minisitiri w’intebe wa Kanada yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru cyabereye mu mugi wa Ottawa. 

Ni nyuma yuko Perezida wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika Donald Trump Yaris aherutse gutanza umusoro ungana na 25% ku binyabiziga ndetse n’ikoresho bibigize bikorerwa mu bihugu byo uanze ya Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika harimo n’igihugu cya Kanada.

Minisitiri w’intebe wa Leta ya Kanada Mark Carney yakomoje avuga ko leta ya Kanada yihagije Kandi ariyo ifite ijambo ryanyuma kumibereho y’ibihugu cyabo.

Ati” “Ibyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izakora mu gihe kizaza ntibiramenyekana, ariko igihari ni uko twe nk’Abakanada dufite ubushobozi. Dufite imbaraga. Nitwe ba nyiri rugo, durashobora kugenzura ubutware bwacu.

“ Durashobora kwigenera byinshi kurusha ibyo igihugu cy’amahanga, harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyakwambura. Dushobora guhangana n’iki kibazo neza duhereye ku kubaka imbaraga zacu hano mu gihugu.”

Ni mugihe biteganijwe ko iyi Canada na Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika bizafatanya kwakira igikombe kisi kizaba umwaka utaha.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *