CAF yatanze amabwiriza mashya agenga amarushanwa yayo amakipe agomba kubahiriza
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, (CAF), yongeye kwibutsa amakipe (club), amwe mu mabwiriza agenga amarushanwa yayo aho,yashyizeho n’ibihano biteganyijwe ku bazayarengaho
Mbere yuko imikino y’amatsinda ya (CAF confederations cup) ndetse na (CAF champions league) itangira, CAF yabanje kwibutsa amabwiriza agenga amarushanwa yateguye aho, yagaragaje ibihano bijyana na buri kosa.
Bimwe mu bihano CAF yashyizeho kuri uyu wa Gatanu, birimo ko, ikipe izakoresha umupira utandukanye n’ugenwa na CAF izahanishwa ibihumbi 40$ aho kuba 30$ nkuko byahoze mu yindi myaka yatambutse.Ibijyanye n’imyenda yambarwa n’abaterankunga nabyo byahagurukiwe dore ko, ikipe izakinisha imyenda ifite amabara atandukanye n’ayo yatanze izahanishwa ibihumbi 40$ aho kuba 10$ nkuko byahoze mu gihe kwamamaza umuterankunga utaremejwe byo, byashyizwe ku mande y’ibihumbi 60$ bivuye ku bihumbi 20$.
CAF Kandi, yibukije amakipe ko, gushyira ikirango cy’irushanwa ahataragenwe nabyo bizajya bihanishwa gutanga amande yi 10,000$ aho kuba 2000$ nkuko byahoze.
Si ubwa mbere ibi bihano bivuzwe muri CAF dore ko, hari n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda yagiye ahanwa harimo izimenyerewe cyane nka APR FC ndetse n’ikipe ya Rayon sports aho, iheruka guhanwa ari Rayon sports yahanwe muri 2018 izira kutubahiriza ibirango by’irushanwa.
Nubwo iyi mpuzamashyirahamwe yashyize hanze ibi bihano, ntiyibagiwe no kuzamura ibihembo ku makipe yitabiriye amarushanwa yayo nk’aho amakipe yitabiriye uyu mwaka yose yahawe ibihumbi 50$, naho, ikipe zabonye itike y’amatsinda ya CAF confederations cup zo zizahabwa ibihumbi 400$ byo kwitegura, mu gihe, izabonye iy’amatsinda ya CAF champions league zo, zizahabwa ibihumbi 700$ kuri buri imwe.
Byitezwe ko, imikino y’amatsinda izatangira mu mpera z’uku kwezi turimo nyuma y’uko imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2025 mu bagabo izaba ishyizweho akadomo.