Watch Loading...
FootballHomeSports

CAF yashyize tombola ya CHAN 2024 muri Kenya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryatangaje ko tombola igena uko amakipe agomba guhura mu irushanwa rya CHAN 2024, iteganyijwe taliki ya 15, Mutarama 2025,maze ikabera mu mujyi wa Nairobi, umurwa mukuru w’igihugu cya Kenya.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, ryashyize ahagaragara ntihabonekamo isaha nyirizina igikorwa kizatangirira ho gusa bikaba bizwi ko (KICC) Kenyatta international convention center, ariho hagomba kubera iyi tombola.

Iri kumwe n’Ubugande hamwe na Tanzania, Kenya, iteganyijwe kwakira iri rushanwa mpuzamahanga, ibintu bishobora no kuzababera imyiteguro yiza mu kwitegura kwakira igikombe cy’Afurika cyo muri 2027,dore ko nacyo ibi bihugu bizacyakira ari uko ari 3.

Nkuko byerekanwa na CAF ibihugu 3, bizakira ndetse na Senegal, iheruka kugitwara byose bizashyirwa mu gakangara ka mbere. Tubibutseko amakipe ari kumwe mu gakangara adashobora gutomborana.

Kuri ibyo bihugu Kandi biteganyijwe ko hashobora kwiyongeraho igihugu cya Morocco, cyo gifatwa nk’ icyitwaye neza mu marushanwa aheruka.

Kugeza ubu hamaze kuboneka amakipe 17,atitabira irushanwa mu gihe hategerejwe amakipe 2,yandi agomba kwiyongeraho maze akuzura 19.

Nkuko bivugwa agakangara ka kabiri kazaba kabarizwamo ibihugu bya Guinea, Zambia, Madagascar na Sudan.Agakangara ka gatatu ari nako ka nyuma kazashyirwamo amakipe 8 asigaye ari yo (Mauritania,Niger, Congo,Angola, Burkina Faso, Nigeria, Central African Republic ndetse na (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Kuva ryatangira muri 2009, irushanwa rya CHAN, rimaze kumenyererwa nk’iritanga impano zidasanzwe ndetse rikaba rikurura abaguzi b’abakinnyi benshi baryitabira, biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira mu ntangiririro za Gashyantare, 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *