Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yaciye akayabo k’amadorari asaga 100,000 perezida wayo Patrice Motsepe kubera imvururu zikomeye zatewe n’abafana ba Mamelodi Sundowns zabaye mu mukino wa CAF Champions League wabahuje na Esperanse de Tunis .
Mamelodi Sundowns, isanzwe ifitwe n’umukire akaba na perezida wa CAF ,Patrice Motsepe yahanishijwe gutanga aka kayabo kubera ko yarenze ku mategeko agena iby’umutekano ku bibuga ubwo yakiraga umukino wayo ku ya 1 Mata wabahuje na Esperance de Tunis yo muri Tunisiya .
Iki cyemezo cyo guhana iyi kipe ,CAF yatangaje ko gifashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza agena ibijyanye n’imyitwarire y’abafana ku bibuga by’amakipe yakiriye imikino nyafurika ndetse ni no muri urwo rwego iyi kipe y’umuherwe w’umucukuzi w’amabuye y’amabuye y’Afurika yepfo na visi perezida wa FIFA yahanwe .
Kurundi ruhande kandi ,Esperance de Tunis nayo kandi yaciwe amadorari 150,000 kubera imyitwarire idahwitse y’abafana bayo, aho CAF yavuze ko ishingiye ku mirwano yabaye mu mukino ubanza.
Sundowns yatsinze umukino ubanza igitego 1-0 Esperance i Pretoria maze ikomeza muri kimwe cya kabiri nyuma yuko umukino wo kwishyura wabereye I Tunis warangiye ari 0-0.
Ikindi wamenya nuko aya makipe yombi uko ari abiri [ Mamelodi Sundowns na Esperance de Tunis ] yitegura kujya guhagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe cy’isi cy’ama-clubs giteganijwe kubera muri leta zunze z’Amerika .
Motsepe wari umaze imyaka ine ari perezida w’urwego nyobozi rureberera umupira w’amaguru muri Afurika CAF kandi yanongeye gutorwa ntawe bahanganye mu kwezi gushize.