CAF Champions League : Ikipe ya USM Algier yahagaritse icyizere ya TP Mazembe
Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yongeye gutsindwa na USM Algier igitego kimwe ku busa ndetse n’icyizere cyo kuzabona itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho muri CAF Champions League gihita kirangira .
Uyu mukino wari uw’umunsi wa 5 wa CAF Champions League, mu itsinda A ukaba wabereye kuri stade yitiriwe tariki ya 5 Nyakanga 1962 iherereye muri Alijeriya ku isaha y’I saa munani zaho .
TP Mazembe yagiye gukina uyu mukina itari ihagaze neza mu mikino yabanje kuko yari afite urukurikirane rwo gutsindwa mu matsinda ya CAF Champions League kuko yaherukaga gutsindwa n’amakipe menshi arimo na Young Africans S.C yaherukaha kuyinyagira ibitego bitatu kuri kimwe .
Kuri uyu wa gatanu, 10 Mutarama, TP Mazembe yongeye gutsindirwa mu kibuga cya USM Algerie yo mu gihugu cya Algeria igitego kimwe ku busa maze ihita isezererwa mu iri rushanwa.
Igitego cyonyine cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na A. Bouras, kuri penariti ku munota wa 36 w’umukino.
Nubwo bagiye bashaka uburyo bwavamo igitego bugiye butandukanye ariko umukino waje kurangira aba basore batozwa, na Lamine Ndiaye bananiwe byibuze no kunganya uyu mukino wari usobanuye byinshi kuri bo .
Nubwo amahirwe y’iyi ikipe yibera i Lubumbashi, yo kujya mu cyiciro gikurikiraho yarangiye ,gusa igomba kuzakina umukino wanyuma igomba kwakiramo iyi ikipe ya Al Hilal nubundi ku ya 18 Mutarama i Lubumbashi.