Caf Champions League : APR FC yageze i Cairo aho izakinira na Pyramids FC [amafoto]
Ikipe ya APR FC yageze i Cairo aho izakinira na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League ku wa Gatandatu.
Iyi kipe yanyuze i Addis Ababa n’i Dubai mbere yo kugera i Cairo aho izakinira uyu mukino w’Ijonjora rya Kabiri ribanziriza amatsinda ya CAF Champions League. Iyi kipe ikaba yajyanye n’itsinda ry’abagera kuri 40 barimo abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abanyamakuru aho barangajwe imbere na Chairman wa APR FC Col. (Rtd) Richard Karasira wajyanye na bo mu Misiri.
APR FC na Pyamids FC zizahurira kuri 30 June Stadium mu mujyi wa Cairo, ni ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 saa Mbiri z’umugoroba.APR FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni umukino wakinwe ku wa gatandatu tariki ya 14/9/2024, ukaba wabereye i Kigali muri Stade Amahoro. Umukino watangiye amakipe yombi akina asa n’acungacungana ku jisho, cyane ko APR FC yari izi neza ko irimo gukina n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika ariko na Pyramids FC izi neza ko irimo gukina n’ikipe ikomeye kurusha izindi mu Rwanda no mu Karere, ikirinda kuba yatungurirwa i Kigali.
Ibyo byatumye umukino ukinwa utihuta mu minota ya mbere ariko uko yicumaga ni ko byagendaga bihinduka, ari ko APR FC irema uburyo bwabyara ibitego ariko amahirwe akaba make, ari na ko Pyramids FC ibigenza ityo.
Igice cya mbere kitabonetsemo amahirwe menshi ku mpande zombi cyarangiye ari 0-0, maze Pyramids FC itangirana impinduka ku bakinnyi bamwe na bamwe mu gice cya kabiri.
Icyakora APR FC yo yagarutse yiyemeje kuruhshaho gusatira ariko itaretse kugaririra hagati, maze ku munota wa 62, Lamine Bah atera ishoti maze myugariro wa Pyramids FC umupira awuboneza mu rushundura.
Ibyo byabaye igitego cya mbere cya APR FC cyanatumye Lamine Bah akora amateka yo kuba Umujyamahanga wa mbere utsinze igitego muri Stade Amahoro.
APR FC yari imbere y’abakunzi n’abafana bayo benshi yakomeje gukina ishaka igitego cya kabiri ari na ko Pyramids FC ikoresha amayeri yose ashoboka ngo yishyure.
Ku munota wa 74, Mugisha Gilbert yaje kubona amahirwe meza ndetse yabonetse gake mu mukino, ariko ateye ishoti umupira uca hejuru y’izamu.
Bakurikiwe n’uko Pyramids FC yakomeje kotsa igitutu APR FC ngo yishyure, biranayihira ku munota wa 79 ubwo umupira wari uturutse kuri koroneri, Fiston Kalala Mayele yawubonezaga mu rushundura akoresheje umutwe.
Iminota 10 yari isigaye kongeraho 4 y’inyongera nta gihanbaye cyakozwemo, kuko Pyramids FC yakinaga yima APR FC umupira ariko bagamije gutinza umukino ngo byibuze banganyirize i Kigali.
Buaranayihiriye rwose Umusifuzi arinda ahuha mu ifirimbi arangiza umukino amakipe yombi anganya igitego 1-1.Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha ukazabera mu Misiri.