Byiringiro Lague nyuma yo guterwa utwatsi na RIB yiyambaje izindi nzego arega umunyamakuru Roben Ngabo

Umukinnyi w’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda ‘Police FC’ Byiringiro Lague yatanze ikirego cye mu rwego rwigenzura rw’abanyamakuru bo mu Rwanda “Rwanda Media Commussion(RMC)”, arega umunyamakuru Roben Ngabo wa Radio/Tv10 Rwanda amushinja kumuvugaho amakuru y’ibihuha.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino rwa Radio/TV10, umunyamakuru Roben Ngabo yatangaje ko uyu mukinnyi afitiye amadeni abakinnyi bakinana barimo Muhadjiri Hakizimana afitiye Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda(1 000 000Frw) ku bwo kumukodesha imodoka amwishyura ibihumbi magana atanu buri kwezi (500 000Frw) , akaba amaze amezi abiri atamwishyura.

Uyu musore Kandi ukina ku ruhande yataka afitiye ideni Ngabonziza Pacifique ringana n’ibihumbi magana atatu(300 000Frw) , mu gihe Ishimwe Christian amufitiye ibihumbi magana abiri(200 000Frw), ubwo yose hamwe akaba Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu(1 500 000Frw) , gusa iyi nkuru yamaze gusibwa ku mbugankoranyambaga za Radio/Tv10 Rwanda nyuma y’uko hari amakuru nyirubwite yahamije ko yatanze ikirego ku rwego rw’Ubugenzacyaha “RIB” .

Mu gutanga ikirego amakuru avuga ko yatewe utwatsi na RIB , kuko atariyo ikurikirana ibyaha bijyanye n’umwuga ahubwo bikurikiranwa n’urwego rwa RMC ruyoborwa na Mutesi Scovia. Igisigaye ni uko aba bombi bazahamagazwa umunyamakuru agatanga inimenyetso by’ibyo yavuze , uwareze nawe agatanga ibimenyetso ko Atari ibyo, umwanzuro tukazawumenya vuba.

Byiringiro Lague yaje mu ikipe ya Police FC muri uku kwezi kwa mbere kwa 2025, mu isoko ry’Igura n’Igurisha ryaho, yabanje kuvugwa cyane muri Rayon Sports ariko birangira asinyiye Police FC kuri Miliyoni 45 n’umushahara wa Miliyoni imwe n’igice yakira buri kwezi.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *