By’amaherere Tshisekedi ntiyagiye mu nama idasanzwe yiga ku bibazo by’igihugu cye !
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025 , Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yageze i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia aho yagiye ahagarariye Perezida Felix Tshisekedi mu nama ngarukamwaka y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe igiye ku nshuro yayo ya 38 .
Nkuko yabitangajwe n’uyu mu Minisitiri w’intebe wa Kongo ku rubuga rwe rwa X , Judith Suminwa agomba kumvikanisha ijwi rya Kongo ku bijyanye nicyo bise ubushotoranyi bw’u Rwanda .
Ibiro bya Minisitiri w’intebe byo byagize biti : ” Minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuuluka ari i Addis Ababa kugirango ahagararire Perezida wa Repubulika Felix Tshisekedi mu nama yiga ku mahoro n’umutekano y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe igiye kwiga ahanini ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo .”
Kuri Judith Suminwa we abona ko iyi nama igomba kuba umusemburo w’impinduka , aho abayobozi ba Afurika bagomba gufata ingamba zikarishye ku kibazo cy’umutekano muke ndetse n’ihohoterwa riri kwibasira iki gihugu .
Tshisekedi ntago yabonetse muri iyi nama kubera ko ari kubarizwa mu mujyi wa Munich mu gihugu cy’Ubudage aho yitabiriye indi nama ya 67 yiga ku mutekano w’isi gusa nawe yatangaje ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagomba gufatirana uyu mwanya bakaganira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Kongo ukomeje guterwa n’inyeshyamba za M23 .
Kurundi ruhande , Perezida Kagame nawe yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.