Watch Loading...
EntertainmentHome

Butera Knowless yasabye urubyiruko kudasuzugura umurimo

Kuri uyu wa kane taliki 26 Ukuboza 2024, ubwo yari mu gitaramo cya GEN-Z Comedy gisoza umwaka, mu gace kacyo kazwi nka meet me tonight, umuhanzikazi Ingabire Butera Jeane d’arc wari umutumirwa, yasubije byinshi mu bibazo bitandukanye yababjijwe, aboneraho no guha impanuro urubyiruko rw’iki gihe.

Uyu muhanzikazi, ubwo yabazwaga icyakorwa ngo urubyiruko rw’uyu munsi rutere imbere, yavuze ko ntarindi banga usibye gutinyuka kandi bakirinda gusuzugura umurimo.

Ati:”Imbogamizi n’ibicantege biba ari byinshi, ariko igihe cyose uhozaho kandi ntusuzugure akazi, uko byagenda kose inzira ziraboneka.”

Butera kandi yakomeje abwira urubyiruko ko zimwe mu ndangagaciro zikwiye kubaranga, harimo no gukunda ibyo bakora kandi ntibacike intege kugeza bageze kucyo bashaka.

Agaruka ku cyo kwimenyekanisha, uyu muhanzikazi yavuze ko byagakwiye gukoranwa ubushishozi, ngo dore ko bititaweho bishobora kwangiza nyirabyo, avuga ko ibyiza ari ukumenyekana ariko hatabayeho gutakaza umwimerere.

Kimwe mu bintu Knowless yishimira harimo no kuba yaragize umurayango akagira abamukomokaho akitwa mama, kuri we ngo iyi ni insinzi ikomeye.

Uyu muhanzi kandi yakomoje ku kuba bamwe mu bana be baca amarenga yo kuzavamo abahanzi, avuga ko aba abona babigaragaza, nk’aho umwe muri bo acuranga piano, undi aririmba ukabona muby’ukuri barigana umwuga w’ababyeyi. Avuga kandi ko bibaye ngombwa ko babikora yiteguye kubashyigikira yivuye inyuma.

Aragira ati: “Niba ari uko ubu nonaha babona ko ari byo dukora, ugenda ubona ko na bo bibashishikaje, hari ucuranga Piano, cyangwa ukabona undi ateze amatwi mugenzi we arimo kuririmba, sinamenya niba bazakomeza ariko icyo bazakora cyose nzabashyigikira”

Knowless Butera n’umugabo we Ishimwe Clement bashakanye mu mwaka wa 2016, ubu bafitanye abana batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *