Burera : Umubyeyi yatumye Gen . James Kabarebe kuri Perezida Kagame

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025 Umubyeyi wo mu Karere ka Burera, yasabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen.(Rtd) James Kabarebe kuzamushimirira Perezida Kagame ndetse akanamubwira ko abageze mu zabukuru bamushimira byimazeyo, kuba abafasha kugira amasaziro meza.

Ibi Gen (Rtd) James Kabarebe yabibwiye kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Uyu mubyeyi yagize ati : “Yanshyize muri VUP ngafata utwo dufaranga, none muri kureba ibi bikorwa mukoze aha, mbonye wese ntayigiraga, mbonye hariya bahinga imboga.

 “Ni ukuri munshimirire uwo muyobozi, nabera sinari nabona ubuyobozi bumeze gutya [ahita akoma amashyi].”

Amashusho yerekana umubyeyi ashimira perezida Kagame

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Burera, bukaba bwari bukubiyemo ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, bukaba bwatangijwe binyuze muri gahunda y’umuganda wo kurwanya imirire mibi n’igwingira yiswe “Umuganda Professional Program”.

Izindi nkuru wasoma

Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho ,Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko zimwe mu ngamba zafashwe zo kurandura iki kibazo harimo Umuganda uhuriweho wibanda mu kwigisha ababyeyi uburyo bwiza bw’imitegurire y’indyo yuzuye ndetse bikazafasha mu kurandura burundu igwingira muri aka Karere.

Ubu bukangurambaga bubaye mu gihe imibare yagaragajwe n’Ubushakashatsi buheruka ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) yerekanye ko muri aka karere, abana 41.6% bafite ibibazo by’igwingira.

Gusa kurundi ruhande , Iyi mibare y’abana bafite igwingira muri Burera yagiye igabanyuka biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bukangurambaga ku buryo mu Cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, hagaragajwe ko umubare w’abana bagwingiye ugeze kuri 29.4%.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *